Gikomero: Hatashywe isoko irifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 240 z’Amanyarwanda
Umurenge wa Gikomero uherereye mu karere ka Gasabo watashye isoko ryubatswe ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda, abazaricururizamo bakaba basabwe kuzarifata nza bakirinda kuryangiza.
Iri soko rifite ibibanza byo gucururizamo 252, ryatangiranye n’abacuruzi 61 kuri uyu wa kane tariki 29/2015 ubwo ryatahwaga ku mugaragaro.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yasabye abaturage ko isoko rishya babonye bagomba kurifata neza birinda icyaryangiza. Yaboneyeho kubasaba gushyira imbaraga mu kwiteza imbere dore ko iri soko rishya babonye rishobora kubateza imbere kandi rigatunga n’umujyi wa Kigali.
Yabasabye gushyira imbaraga mugushyiraho irondo ry’umwuga; anashyikiriza inkunga urubyiruko rurangije amahugurwa yo kudoda no kogosha, aho bahawe ibikoresho bigizwe n’imashini zidoda nizogosha.

Mukamanzi Laurence, umwe mu batangiye kuricururizamo yatangaje ko aho bacururizaga mbere bacururizaga hasi ku butaka, mu gihe cyimvura byabagiraga gukora ubu bakaba babonye isoko risakaye kandi ririmo amatara bakaba bashobora gukora na ninjoro. Umurenge wa Gikomero ukaba wabonye amashanyarazi umwaka ushize.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|