Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bazasana isoko rya Nyagatare, Rukomo, Mimuli na Rwimiyaga.
Gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 bashobora gutekereza ku isoko rya Gihengeri ariko nanone bikazajyana n’ubushobozi buzaba buhari ndetse n’inyungu rizatanga.
Ati “ Umuntu arabanza akareba amasoko aho ari mu karere ni hangahe? Ese inyungu twakura muri iri soko ugereranije n’irindi soko? Mu bushobozi tuba dufite tugenda tuvuga tuti ahangaha tuzahubaka aha tuzahubaka.”
Mushabe yemeza ko ubundi Gihengeri itari mu hantu hihutirwa hagomba kubakwa isoko.
Avuga ko umwaka w’ingengo y’imari utaha nabwo bazubaka amasoko ariko ngo bakazahitamo aho ryubakwa bitewe n’ahahihutirwa kurusha ahandi bijyanye n’ubushobozi.
Nteziryayo Dismas umuturage mu kagari ka Gihengeri avuga ko kutagira isoko ryubakiye bibateza ibibazo kuko hari ubwo ibicuruzwa byabo byangirika.
Agira ati “ Baramutse baryubatse byadufasha cyane, urabona nk’iyo imvura iguye imyenda iranyagirwa, ibiyenga ( Ibishonga) nk’isabune n’umunyu birangirika, ubundi akarere gakwiye kudufasha kakatwubakira isoko.”
Isoko rya Gihengeri ahanini rizabamo ibiribwa byinshi kandi bitandukanye bihingwa mu turere turyegereye kandi ngo ku giciro gito.
Ni isoko ryitabirwa n’abacuruzi n’abaguzi baturutse I Bwisige mu karere ka Gicumbi, Nyagihanga na Ngarama mu karere ka Gatsibo n’abo mu mirenge y’akarere ka Nyagatare Gihengeri iherereyemo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|