Gicumbi: Nyuma yo kongererwa imisoro abacuruzi barateganya gufunga imiryango

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu mazu yo mu isoko rikuru rya Byumba no ku mpande yaryo baravuga ko bagiye gufunga imiryango, nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufashe icyemezo cyo kuzamura imisoro bwabasabaga kuko bavuga ko idahwanye n’ibyo bacuruza.

Ndizeye Bernadette, umwe muri abo bacuruzi avuga ko ubu bagiye kujya basora amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 ku kwezi mbere barasoraga ibihumbi 30.

Yagize Ati “Ubu se nacuruza imyaka simbashe kunguka ibihumbi 50 barangiza bakayansoresha nayakurahe, ubu ngiye gusubira guhinga”.

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko bagiye gusubira guhinga.
Bamwe mu bacuruzi bavuga ko bagiye gusubira guhinga.

Uwitwa Uwizeyimana Ancille we avuga ko bari baragiranye inama n’ubuyobozi bw’akarere ndetse bakagirana amasezerano ko bazajya basora amafaranga ibihumbi 30, bakaba bababajwe no kongererwa imisoro kandi amasezerano ya mbere atararangira ndetse ntibabamenyeshe.

Iki gikorwa cyo kongera imisoro ntabwo cyageze ku bacururiza mu mazu gusa kuko abacuruzi bose bongerewe imisoro. Abacuruza bose ku kibanza bavuye ku mafaranga ibihumbi 5 bakaba bazajya batanga ibihumbi 10.

Irakoze Richard avuga ko iyo abaguzi babonetse gusora ibihumbi 10 ntacyo bitwaye, gusa nawe yumvaga ubuyobozi bwari kuzamura imisoro babanje kubiganiraho nk’uko mbere byakorwaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Byiringiro Fidèle avuga ko ishyirwaho ry’imisoro nta bwumvikane bugomba kubaho hagati y’umusoresha ndetse n’umusoreshwa.

Byiringiro avuga ko ishyirwaho ry’imisoro ryagenwe n’inama njyanama y’Akarere ka Gicumbi nyuma y’iki cyemezo cyo kujya basora amafaranga ibihumbi 50, bakaba bateganya kuzavugurura amasezerano bari baragiranye n’abacuruzi yo kujya basora ibihumbi 30 ku kwezi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko abayobozi ntibagakabye! kuki batagomba kugisha inama abasoreshwa ngo barebe ko imisoro babasaba bafite aho bazayikura. harimo kurengera.

manasse yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Muzagaruke Rugarama

HAKIZIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

nyumvira uyu muyobozi di ngo ntabwumvikane bugomba kubaho hagati y’umusoreshwa n’umusoresha yarangiza ngo bagiye kuvugurura amasezerano. Nonese ugirana amasezerano n’uwo mutumvikanye? Ariko kuki abayobozi bavuga bataziga?iyo bavuga ugirango nibo bari hejuru yabo bayobora kuyobora si ugutegeka mwabantu mwe.ahaaaaa narumiwe

mariza yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka