Bamwe muri bo batangarije Kigali Today ko isoko bacururizamo ridasakaye neza kuko iyo imvura iguye usanga yangiza ibicuruzwa byabo ibyo bigatuma bagira igihombo, nk’uko Mukeshima Dativa abivuga.

Ngo iyo imvura iguye usanga amzi yabaye menshi ku mireko akameneka mu byo bari gucuruza, ikindi ngo usanga hari nigihe yabasatiriye mububiko.
Kuri bo ngo iyo babonye imvura iguye ngo bihutira kwanura ibicuruzwa byabo bakabibika kugira ngo bitangirika. Ibyo kandi byo kwanura imvura iguye ngo bibateza igihombo ku buryo usanga nta nyungu babonye.
Ndungutse Furgence nawe ucuruza muri iri soko avuga ko ngo iki kibazo bakimaranye imyaka igera kuri itatu bakigeza ku buybozi bw’akarere ka Gicumbi ariko ntibugikemure.
Yagize ati “Abatekinisiye b’akarere baje kurireba twizera ko hari icyo bagiye kudufasha, ntibagarutse, rwose ubuyobozi bwari bukwiye kugira icyo bubikoraho kuko natwe turasora.”
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre, avuga ko ritava ahubwo ba Rwiyemezamirimo baryubatse barisakaye nabi bigatuma amazi aba menshi ku mireko bashyizeho.
Avuga ko ngo iki kibazo ubuyobozi bw’akarere bukizi kandi ko bagiye kugishakira igisubizo, kuko kiri munyigo zigomba gukosorwa muri uyu mwaka. Kuri we nk’umuyobozi ngo icyo bashyira imbere n’inyungu z’umuturage bakaba bazihutira gukemura iki kibazo.
Abacuruzi kandi bavuga ko iki kibazo k’imvura ibangiriza ibicuruzwa kiramutse gikemutse byagabanya igihombo bajyaga bagira, hakabungwabungwa ubusugire bw’ibicuruzwa byabo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|