Gicumbi: Abaguzi barinubira ibiciro by’ibirayi

Muri ino minsi igiciro cy’ibirayi cyarazamutse cyane ku buryo benshi bahisemo kuba baretse kubirya bahitamo kwihahira ibindi. Ubu ngo ibirayi ntibikiribwa n’umuntu ubonetse wese keretse uwifite.

Mukandagano Euphrasie utuye mu murenge wa Mukarange waje kurema isoko ryo mu mujyi wa Byumba tariki 09/10/2012 yatangaje ko atabona amarafanga 300 agura ikiro kimwe k’ibirayi ahubwo ari bwihahire ibindi kuko ibirayi bihenze.

Yagize ati “Tumenyereye ko ibirayi biribwa n’imiryango myinshi yaba ari iyifashije cyane ndetse n’iyifashije gahoro ariko kuko byahenze usanga nta bushobozi benshi tugifite bwo kubihaha”.

Ikiro k'ibirayi binini ni amafaranga 300.
Ikiro k’ibirayi binini ni amafaranga 300.

Kamanzi Innocent ucuruza ibirayi muri iryo soko nawe nawe yemeza ko bihenze bigurwa n’abifite. Ngo abadakize bibasaba guhaha ibitoya kuko byo bigura amafaranga 250. Abo nabo ngo akenshi babiteka babivanze n’ibindi nk’ibitoki kuko batabona umuteko w’ibirayi gusa.

Benshi rero bibaza uko bizagenda dore ko usanga bihangayikishije abahashyi kandi igiciro cyabyo kikaba kitagabanuka.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka