Gicumbi: Abacuruzi barasabwa kwagura ubucuruzi bwabo mu isoko rishya bubakiwe

Abaturage batuye mu murenge wa Ruvune wo mu karere ka Gicumbi barasabwa kwagura ubucuruzi bwabo, nyuma yo kugira amahirwe yo kubakirwa isoko rishya rya Kijyambere.

Babisabwe na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba ubwo yatahaga ku mugaragaro isoko rya kijyambere ryubatswe mu murenge wa Ruvune mu kagari ka Rebero mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kamena 2015.

Minisitiri Francois kanimba yabasabye kubungabunga iryo soko.
Minisitiri Francois kanimba yabasabye kubungabunga iryo soko.

Ubu bucuruzi buzajya bukorerwa muri uyu murenge bugiye no kongera ubuhahirane mu turere duhana imbibi n’akarere ka Gicumbi, aho abatuye mu karere ka Nyagatare na Gatsibo bazajya bitabira kurema isoko.

Abaturage nabo bemeza ko iri soko rije ari igisubizo kuri bo kuko bagiye kwagura ubucuruzi bwabo, nyuma y’uko uyu murenge wari ukungahaye kubihingwa ariko baka bakoraga urugendo bajya kurema andi masoko.

Sirikare Jonas ni umucuruzi w’imyenda usanzwe ukorera muri uyu murenge wa Ruvune kuri we ngo kuba babonye isko risakaye bizabarinda kujya ibicuruzwa byabo byangirika.

Isoko ngo rizafasha abaturage gukora ubucuruzi biteze imbere.
Isoko ngo rizafasha abaturage gukora ubucuruzi biteze imbere.

Ngo mbere bagikorera ahadaskaye wasangaga mugihe cy’itumba ibicuruzwa byabo byangirika byaba ari mugihe cy’impeshyi ivumbi n’imikungugu bikuzura kubicuruzwa byabo. Uretse kutavirwa ngo iri soko rizabafasha kubika ibicuruzwa byabo neza.

Iri soko rya kijyambere rya Ruvune rirema kabiri mu cyumweru kuwa Mbere no kuwa Kane ariko Ministere y’ Ubucuruzi n’ Inganda yasabye ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi kureba uko ryajya rirema buri munsi kuko rizajya rihuza n’ abandi bavuye imihanda yose.

Ibi bikazatuma abaturage babasha kugera ku iterambere akarere ka Gicumbi ndetse n’ u Rwanda muri rusange. Iri soko rikaba ryuzuye ritwaye amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 300.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanje gushimira let’s y’ubumwe bwabanyarwanda itwifuriza kwigira.Iri soko rifatwe neza kuko ariryo soko ryiterambere ryumurenge wa Ruvune.murakoze

habiyaremye yanditse ku itariki ya: 26-06-2015  →  Musubize

Mbanje gushimira let’s y’ubumwe bwabanyarwanda itwifuriza kwigira.Iri soko rifatwe neza kuko ariryo soko ryiterambere ryumurenge wa Ruvune.murakoze

habiyaremye yanditse ku itariki ya: 26-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka