Gatumba: Abangirijwe imitungo na GMC baheze mu gihirahiro

Imyaka ibaye ine bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bategereje kurenganurwa ngo bishyurwe imtungo yabo yangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na sosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession).

Iki kibazo cyakunze guhagurutsa abayobozi batandukanye kugeza ubwo muri Nzeri 2013 byahagurukije Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo Kamere, Imena Evode, maze asaba iyo sosiyete gukemura byihuse ibibazo by’abaturage ndetse inafungirwa bimwe mu bikorwa.

Kuri ubu, iyo sosiyete yongeye gukomeza ibikorwa byayo, nyuma yuko yishyuye imiryango 5 amafaranga agera kuri miliyoni 17, maze inatanga ikizere ko izishyura n’abandi mu minsi mikeya, ariko kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Kimwe mu bituma abo baturage bakomeza gukurayo amaso ni uko habaye ibikorwa byo gusura ibyangijwe no kwemeza abakwiye kwishyurwa inshuro nyinshi ndetse na GMC ihagarariwe, ariko kugeza ubu iyo sosiyete ikaba ivuga ko itegereje kuzana impuguke izaturuka muri Afurika y’Epfo ngo yemeze ko abo bantu koko bangirijwe n’ubucukuzi.

Nyamara ariko, ubuyobozi bw’akarere hamwe n’iyo sosiyete bari bumvikanye kuzana impuguke zabo mu mwaka wa 2013 kugira ngo bihutishe igikorwa ariko GMC igakjomeza kubitinza nkuko umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Ngororero, Emmanuel Mazimpaka, aherutse kubidutangariza.

Muri iyi minsi muri iyo sosiyete haravugwa amakuru y’uko yaba irimo gupakiza ibikoresho byayo bivanwa muri ako gace nkuko abaturage babivuga, bakaba bakeka ko ishobora guhagarika imirimo itabishyuye.

Nubwo tumaze iminsi dushaka ubuyobozi bw’iyi sosiyete ariko ntibidukundire, hari amakuru avuga ko ubuyobozi bw’akarere bukimenya ko hari ibikoresho by’iyo sosiyete bipakirwa, bwasabye ko bitakomeza hatakemurwa ikibazo cy’abaturage.

Mu baturage bakishyuza GMC harimo abasenyewe amazu, abangirijwe imirima n’imyaka hamwe n’abishyuza imishahara n’imperekeza batahawe ubwo bakoreraga iyo sosiyete.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka