Gatsibo: Abanyabukorikori batanu bazahagararira abandi bamenyekanye

Abazahagararira akarere ka Gatsibo mu marushanwa y’ubukorikori yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bamenyekanye. Aya marushanwa azitabirwa n’abahagarariye kuva nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’Igihugu.

Abazitabira aya marushanwa agamije guteza imbere abanyabukorikori no kumenyekanisha ibikorwa byabo, bamenyekanye mu marushanwa yo kubatoranya yabaye kuwa Kane tariki 30/05/2013, mu murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

Hatoranyijwe abanyabukorikori batanu bazahagararira Akarere ka Gatsibo ku rwego rw’Intara. Batoranyijwe hakurikijwe ubwiza n’umwimerere w’ibihangano byabo, nk’uko bitangazwa n’umukozi w’Akarere ushinzwe amakoperative, Celestin Sengabire.

Ibihangano byatoranyijwe hakurikijwe ubwiza bwabyo n'umwimerere.
Ibihangano byatoranyijwe hakurikijwe ubwiza bwabyo n’umwimerere.

Yagize ati: “Twizeye tudashidikanya ko aba banyabukorikori bazahagararira Akarere kacu ku rwego rw’igihugu kuko twarabateguye bihagije kandi tugerageza kubakorera ubuvugizi uko dushoboye mu rwego rwo guteza imbere ibihangano byabo.”

Batanu batoranyijwe kandi hakurikijwe ibyiciro barimo uko ari bitanu birimo abadoda imyenda, abakora imitako, ababumba, abakora ibikomoka ku ruhu n’ababaza.

Si ubwa mbere aya marusha abaye kuko ubusanzwe aba buri mwaka, akunze kuba hagati mu mwaka mu kwezi kwa Gicurasi na Kamena cyangwa hagati y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza umwaka urimo urangira.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka