
Ni mu gikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore hamwe n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano mu gitondo cyo ku itariki ya 26 Gashyantare 2017.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore buvuga ko hashize amezi arenga arindwi basabye abakorera muri izo nzu kuhakorera isuku, bakaharimbisha bagashyira amapave (Pavet) imbere y’amazu yabo.
Kuva ayo mabwiriza bayashyiraho ngo bamwe mu bacuruzi ntibabyubahirije. Niyo mpamvu ngo babafungiye; nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore, Murego Richard abisobanura.
Agira ati “Ni amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bw’Akarere! Bamwe barabikoze abandi baterera agati mu ryinyo niyo mpavu turi kubafungira imiryango kugira ngo nabo bihutire gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.”
Akomeza avuga ko utazashyira mu bikorwa ayo mabwiriza azacibwa amande y’ibihumbi 10RWf; nkuko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo. Uzakomeza kunangira we ngo azafungirwa burundu.

Bamwe mu baturage bakorera imirimo y’ubucuruzi muri aya mazu ntibakozwa iyi gahunda yo gusukura aho bakorera.
Bavuga ko nta mikoro bafite bitewe n’uko ubucuruzi bakora ngo buciriritse; nkuko umwe muri bo witwa Mukagatare Regine, umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko ucuruza amata.
Agira ati “Iyi nzu nkoreramo ni iyanjye bwite niyubakiye bimvunnye! Nyicururizamo nkanayituramo! Ubwo se nibafungira umuryango nzatungwa n’iki kandi aribyo byaribintungiye abana.”

Abandi batandukanye bakorera muri ayo mazu y’ubucuruzi bahamya ko amabwiriza yo kurimbisha aho bacururiza ari cyiza ariko ngo amazu bakoreramo barayakodesha. Ba nyirayo ngo nibo badakurikiza ayo mabwiriza ngo baharimbishe.
Umunyamakuru wa Kigali Today ukorera i Gatsibo yashatse kumenya icyo ba nyir’izo nzu batangaza ariko ntiyabasha kugira n’umwe abona kubera ko abenshi bataba mu Karere ka Gatsibo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Arabwira bagomba kuyubahiriza cyane ko nabo babyiyemereye ko bagomba kurimbsha umujyi wa Kabarore. Umujyi ugomba gusa neza dore ko akarere ka Gatsibo nta mujyi ugaragara kagira bityo hadashyizwemo ingufu ngo hase neza kandi hanaturiye kaburimbo ntaho umujyi waba ugana