Gatsibo: Abacuruzi barakemangwa kunyereza umusoro
Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Gatsibo batumiza ibicuruzwa hanze y’igihugu baravugwaho kugira imyitwarire itari myiza, aho bakora amakosa ku bushake bagamije gutubya umusoro cyangwa amahoro ya gasutamo bagomba gutanga hagendewe ku ngano y’ibicuruzwa batumije.
Urwego rw’Akarere rushinzwe imisoro n’amahoro ruvuga ko ukunze gusanga bamwe bamenyekanisha agaciro kari munsi y’agaciro nyakuri k’ibyo batumije, abandi ugasanga badatanga inyemezabuguzi ku babaranguraho.
Abandi ngo bashuka abaturage baturiye imipaka bakabaka nimero bandikishirijeho ubucuruzi bwabo (TIN) hanyuma ibyo abo bacuruzi batumiza bakabishyira kuri abo baturage kugira ngo Ikigo cy’imisoro n’amahoro ntikizamenye irengero ry’ibyatumijwe bitanditswe kuri ba nyirabyo.

N’ubwo ntawe utungwa agatoki, bamwe bivugwa ko ayo makosa bajya bayakora ngo rimwe na rimwe babiterwa na bagenzi babo bafite iyo ngeso mbi bagatuma igiciro ku isoko kigwa, bityo n’abadafite izo ngeso bakaba babeshya kugira ngo bashobore guhangana na bagenzi babo ku isoko.
Umwe mu bacuruzi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “mbere y’uko ntangira gucuruza nari nzi ko kubeshya ari icyaha, ariko naje gusanga bidashoboka ko nkorana na bamwe muri bagenzi banjye nanjye ntize kubeshya”.
Cyakora aba bacuruzi nabo ubwabo ngo basanga ari byiza gukubitwa icyuhagiro kugira ngo niba hari n’abakora ayo makosa babarimo bisubireho batangire gukorera mu mucyo, kandi bakaba banasabye ubufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo babashe guhindura bagenzi babo bakora ayo makosa.
Aba bacuruzi banasaba kandi ko Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyabafasha no ku ruhande rwacyo, kikajya gihana cyihanukiriye abakozi bacyo bagaragarwaho ibimenyetso byo gufasha abanyereza imisoro.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gatsibo isoko riba kuwakangahe?