Abahawe uru ruganda bizeje ubuyobozi bw’Akarere ko bagiye kurwagura hagamijwe kurwongerera ubushobozi kuko umusaruro w’iki gihingwa ugenda wiyongera.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, yashimye umukuru w’igihugu watanze uru ruganda nyuma yo kurwizeza Akarere no gutunganya ibishanga bya Kanyonyomba na Ntende bihinzweho umuceri.
Yagize ati: “abahinzi b’umuceri muri Gatsibo mbere baryaga umuceri uturutse hanze y’igihugu, ariko ubu babasha kuwiyezereza icyaburaga ni ubushobozi buhagije”.
Kuba Abanyagatsibo batangiye kuryoherwa n’ibyo biyejereje ngo niyo ntego ya Leta y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa uburyo umuturage yakwihaza mu biribwa ndetse agasagurira n’isoko.
Uwari uhagarariye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Sendege Norbert, yavuze ko minisiteri ifite gahunda yo kongera ubuso buhingwaho umuceri no gushakira abahinzi imbuto zikunzwe ku isoko.
Sosiyete SOPAVU yibukijwe ko agomba kwegera amakoperative y’abahinzi ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta ku ngorane yahura nazo kugira ngo zikemurwe hakiri kare kugira ngo hirindwe ibihombo.
Mu karere ka Gatsibo umuceri uhinze ku buso bwa hegitari zisaga gato 1000 ariko muri gahunda ya minisiteri y’ubuhinzi ngo ubu buso bugomba kongerwa kugera ku 3000.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|