Gashenyi: Batashye isoko rifite agaciro ka miliyoni 35 n’ibihumbi 600 kandi barahoze ari inzererezi
Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative Terimbere Mucuruzi w’imboga n’imbuto ikorera mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke rurishimira ibikorwa by’iterambere rumaze kugeraho birimo n’isoko rwiyubakiye ruzajya rukoreramo kuko aho rwakoreraga hari hamaze kuba hato kandi hatajyanye n’igihe.
Iyi koperative yatangiye hagamijwe guca ubuzererezi mu rubyiruko n’uburyo ubucuruzi bwakorwaga mu kajagari ku buryo batangiriye ku mugabane w’amafaranga ibihumbi 5 ariko uyu munsi bakaba bamaze kugera ku bihumbi 530 ku mugabane.

Umuyobozi wa Koperative Terimbere Mucuruzi w’Imboga n’Imbuto, Alex Twahirwa, avuga ko batangiye bacuruza inanasi bazicururiza hasi baza kwiyungura ubwenge bwo kuzimanika ku biti bari bamaze gushinga.
Ati “Twatangiye ducuruza utunanasi, tuducururiza hasi tugeze aho dushinga ibiti bibiri dutambikamo akandi gati tukazimanikaho, bivaho tugira amahirwe tubona kariya kazu gafite igisima kimwe gusa tuzitandikaho ibikorwa biraguka kugeza none rero turi abanyamuryango bageze 135.”

Faustin Ngamije, umunyamuryango w’iyi koperative, avuga ko mbere bakoreraga mu buryo bw’akajagari birirwa biruka inyuma y’imodoka basa nabi kuko batigiriraga isuku bitandukanye n’aho bamaze kwishyirira hamwe.
Agira ati “Twakoreraga mu kajagari twirirwa twiruka mu mamodokari n’udutete tudakaraba, tutambara neza dusa nabi na bagenzi banjye icyo gihe ntiwabaga wabageraho ngo umuntu abe yakwifuza wenda kubabwira ati ‘ngwino hano’ kuko twasaga nabi cyane ariko ubungubu turasa neza kandi dufite n’ibikorwa n’icyerekezo turimo.”
Uretse kuba iyi koperative imaze kwiteza imbere ariko ngo baracyafite ibibazo birimo kuba batarashobora gukorana neza n’ibigo by’imari bikababera imbogamizi kuko hari ibyo batarashobora kugeraho kubera amikoro akiri make.
Ibi bikajyana n’uko batarashobora no kubona aho kubika umusaruro wabo ku buryo udashobora kwangirika kuko akenshi hari igihe ibicuruzwa byabo byangirika bitewe no kutabikwa neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakeneke, Deogratias Nzamwita wifatanyije n’iyi Koperative gutaha inyubako y’isoko ryabo, kuri uyu wa 29 Werurwe2015, yavuze ko iyi koperative ifite akamaro kuko kuba yarashoboye guhuza urubyiruko mu gihe mu muhanda wa Kigali- Musanze wasangaga urubyiruko rwandagaye ariko bakabashyiramo igitekerezo cyo gukora byatumye bitezimbere.
Ati “Mbere bitarakura ngo bigere aho iki gikorwa kigeze wabonaga koko bacuruza mu buryo buciriritse ariko ubungubu iyo uhageze ugahura na bo bavuye kuri aka kazi, ngira ngo nk’uko batanze ubuhamya ntiwabamenya rwose, ni abantu ba abasirimu, ni abantu ubona koko ifaranga ritangiye kugaragaraho.”
Iri soko hamwe na kiyosike abagenzi bazajya baruhukiraho mu gihe bashatse kwica akanyota bikaba byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 37 n’ibihumbi bisaga gato 600.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|