Uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko ukorera mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Karambo ho mu Kagali ka Kagali ka Karambo yafashwe nyuma y’uko muri boutique habonetse amakarito y’iyo nzoga y’African Gin yinjije ku buryo bwa magendu zivuye muri Uganda; nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagali ka Karambo, Murorunkwere Ednace.
Uyu muyobozi w’akagali yakomeje atangariza Kigali Today ko atari ubwa mbere uyu Niyigena afatanwe magendu y’inzoga y’African Gin kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka wafatanwe iyo magendu ariko aza kurekurwa.
Muri icyo gikorwa cya polisi, hafashwe kandi umugore witwa Mutuyimana Bernadette nyuma yo gufatira mu kabari k’umugabo we uducupa 5 tw’African Gin turimo kanyanga ariko akaba atari mu rugo, bivugwa ko yari yagiye i Kigali kurangura.
Niyigena na Mutuyimana bacumbikiwe by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.
Gucuruza kanyanga mu macupa ya African Gin byitwa ko ari iyo nzoga bacuruza bikoreshwa n’abacuruzi mu rwego rwo kuyobwa uburari kugira ngo badatahura ko bacuruza kanyanga kandi itemewe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|