Gakenke: Kwishurira ku gihe byatumye barwiyemezamirimo bikuba inshuro hafi eshanu
Kuba ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwararushijeho kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabwo n’abacuruzi ni bimwe mu byatumye inzego zitandukanye z’ubucuruzi zirushaho kwibona muri kano karere ku buryo barwiyemezamirimo bahatanira amasoko bagiye biyongera kuguba hafi inshuro eshanu ugereranyije no mu myaka nk’irindwi ishize.
Mbere akarere ka Gakenke kabonaga barwiyemezamirimo bapiganirwa amasoko basaga 200 ku mwaka, ariko uyu munsi babona abasaga 900.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa 03/09/2014 mu biganiro byaguye bagirana buri gihembwe n’abikorera mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo bigaragara mu bucuruzi kugirango byumvikanweho kuburyo biganisha ku iterambere ry’akarere kimwe n’iry’ubucuruzi barwiyemezamirimo baba bakora.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke, James Kansiime, asobanura ko impamvu nyamukuru yatumye habaho kwiyongera kwa barwiyemezamirimo harimo kuba imikorere yararushijeho kunozwa kuburyo amasoko asigaye atangirwa igihe.

Ati “n’ubundi amasoko yatangwaga mbere yabaga ari mu ngengo y’imari ariko wajya kubona mu gihe cyo kwishyura ukabona habayemo ibintu byo gutinda, ariko ubu icyakozwe ni uko twanojeje igenamigambi amasoko agatangirwa igihe tukabihuza n’uburyo dusaba amafaranga muri Leta”.
Ngo mbere wasangaga bibuka gusaba amafaranga muri Leta ari uko rwiyemezamirimo yarangije akazi bigatuma habaho kurindira byatumaga ibintu bitagenda neza nkuko nabyo byasobanuwe na Kansiime.
Leocadie Twizeyemariya w’imyaka 62 utuye mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Muhondo ni umwe muri barwiyemezamirimo, gusa muri bino biganiro yagaragaje uburyo yahawe isoko mu gihe hubakwaga amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 2006 akaba atarabona amafaranga bakoreye asaga ibihimbi 186.
Ati “ingaruka byangizeho ni uko iyo utishyuwe nawe wambura abo wagombaga guhita uhemba ako kanya bigatuma za nyungu zagombaga kunzamura mpita njya kuzishyuramo ba bandi mbereyemo amadeni kuko nabo baba bataraje kunkorera ngo bakorere ubusa”.
Ibi biganiro hagati yabo n’inzego z’akarere ngo bimusigiye icyizere ko azabona amafaranga ye ahubwo akaba agiye gutegura ibisabwa kugirango azabijyane mu gihe azaba yongeye kwishyuza.

Jean Baptiste Tubanambazi ni rwiyemezamirimo wubaka amashuri, asobanura ko akenshi barwiyemezamirimo bakunze guhura n’imbogamizi zo kutishurirwa igihe bityo ugasanga akenshi bibaviriyemo kwambura abo bakoresheje aribo baturage.
Mu myanzuro yafashwe ni uko barwiyemezamirimo bose bitwa ko bambuwe hemejwe ko hagiye gukorwa urutonde rwabo ubundi bagatanga n’ibisabwa byose kugirango bishyurwe ubundi mu minsi 30 ikibazo cyabo cyikazakurikirwanwa hakarebwa niba bararenganyijwe koko.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|