Gakenke: Bifuza ko isoko rya ‘Ryabazira’ ryakubakwa ntibakomeze guhomba
Abarema isoko ry’ahitwa mu Ryabazira, bavuga ko bakomeje kuba mu ihurizo ry’uko ibicuruzwa byangirika mu gihe cy’izuba n’icyimvura nyinshi, kubera ko ritubakiye; bikaba bikomeje kubashyira mu gihombo, yaba ku ruhande rw’abaricururizamo ndetse n’abaguzi ubwabo, bakifuza ko ryubakwa.
Muri centre y’ubucuruzi iri ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Kigali, mu Mudugudu wa Karombero, Akagari ka Muhaza mu Murenge wa Cyabingo, aho iryo soko riremera, usanga ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho bitandukanye, babitanditse hasi ku mifuka.
Mukanoheli Immaculée, uricururizamo inyanya agira ati “Abacuruzi b’imboga n’imbuto duhurira n’akaga k’umwihariko muri iri soko, kuko nk’iyo izuba rivuye ari ryinshi byangirika tugatahira ibihombo gusa. Nkanjye ubu ku munsi w’isoko nzindukana ibitebo bibiri by’inyanya, nzana kugurishiriza muri iri soko. Bigera mu ma saa yine izuba ryamaze gukariha cyane, zigahirirana zikangirika, ku buryo hataburamo nk’izuzuye ipaniye y’ibiro 10 zimbera imfabusa nkazimena. Iyo bingendekeye gutyo usanga mpomberamo amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitandatu na birindwi”.
Ni isoko rifatwa nk’irikomeye kuko ubwaryo riri ku muhanda wa kaburimbo, unyurwamo n’urujya n’uruza rw’abaturuka mu turere tumwe bajya mu tundi, bitwaye cyangwa batwawe mu binyabiziga ndetse abandi bahagenda n’amaguru.
Ibyo bikanajyanirana n’uko iminsi riremeraho irimo uwo ku wa kabiri, ku wa kane no ku cyumweru, usanga ryuzuyemo abantu benshi cyane, ku buryo rimwe na rimwe no kubona aho ukandagira, biba ari ihurizo rikomeye.
Bisa n’aho nta mahitamo y’igihe nyacyo ikirere kibaha agahenge, kuko uretse kuba izuba ribangiriza, n’iyo imvura iguye, ibanyagirana n’ibicuruzwa, ikanahateza ibyondo byinshi byangiza bimwe mu bicuruzwa.
Ati “Imvura iragwa tukanyagiranwa n’ibyo twazanye gucuruza, kuko nta hantu hagutse tubasha kugamana na byo hahari, cyane ko n’ubwo aho iri soko riri hakikijwe n’inzu z’ubucuruzi, nta bwinyagamburiro zifite, ni ntoya, ugereranyje n’ikivunge cy’ababa bariremye. Iri soko ugendeye ku kuntu abantu benshi baba bisukiranya baza kurihahiramo, abandi bazanywe no kuricururizamo biguha ishusho y’uburyo riramutse ryubakiwe, agaciro k’umusaruro uturuka muri kano gace karushaho kwiyongera kandi n’abahacururiza bagakora batekanye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, avuga ko ubu bari kunoza umushinga mugari wo kuryubaka.
Ati “Aho riremera ubu ni mu mbago z’igishanga bidashoboka ko twashyira inyubako. Ubu turimo kunoza umushinga mugari wo kuzaryimurira n’ubundi muri ako gace, ahantu heza hisanzuye kandi hategereye igishanga. Duteganya ko ryazubakwa ruguru y’umuhanda wa kaburimbo unyura aho riremera muri iki gihe. Nabwira abaturage ko bashonje bahishiwe, ni ikibazo dukomeje gukoraho dufatanyije n’abafatanyabikorwa b’akarere, ku buryo umwaka utaha tuzaba tumaze kubona neza icyerekezo cy’uburyo uwo mushinga uzakorwamo”.
Nta mubare nyawo w’abacururiza mu isoko ryo mu Ryabazira Kigali Today yabashije kumenya, kuko umuyobozi urikuriye Niringiremungu atigeze yemera kuyitangaza.
Icyakora abaricururizamo bo bavuga ko iyo ryaremye badashobora kubarirwa munsi ya Magana atanu, utabariyemo abakorera mu nzu z’ubucuruzi zo muri iyo santere.
Bakifuza ko ubuyobozi bwakwihutisha gahunda yo kuryubaka, na bo bakagira aho bacururiza hajyanye n’igihe nk’uko n’ahandi hagenda hubakwa amasoko.
Ohereza igitekerezo
|