Abafite ibinyabiziga byabasabaga gukora urugendo rusaba ibirometero hagati ya 20 na 30 bajya kuri Base cyangwa mu mujyi wa Musanze kugira ngo babone Stastion ya Essence.
Gukora urwo rugendo rurerure bajya gushaka amavuta byateraga igihombo cyane cyane abamotari bagahitamo kugura litiro ku njerekani ku bayicuruza; nk’uko bamwe mu bamotari baganiriye na Kigali Today babyemeza.
Bimwe mu bigo byaguraga essence nyinshi bikayibika igakoreshwa mu gihe imodoka zabo ziterekeje mu nzira ya Musanze na Base kugira ngo badapfusha ubusa iyo essence.
Uretse kuba byari bibangamiye abatuye mu Karere ka Gakenke, abagenzi bihitiraga bashobora kugira ikibazo cy’amavuta y’imodoka mu Karere ka Gakenke bakabura ayo bacira n’ayo bamira kuko bashoboraga no kurara ku nzira.
Gutangira gukora kw’iyi station bizakumira impanuka z’umuriro zikunda guterwa n’ubucuruzi bwa essence mu ngo zihitana abantu batari bake.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|