Gakenke: Babangamirwa n’uburyo basoreshwamo buri kintu

Abarema isoko rya Gakenke rikorera mu Murenge wa Gakenke babangamiwe n’uburyo basoreshwamo buri kintu kuko n’uvanye igitoki mu murima agisorera

Kuba basoreshwa n’ibyo babona batagakwiye gusorera bibagiraho ingaruka kuko akenshi umuntu ajyana ikintu ku isoko kubera ikibazo abashaka gukemura, ku buryo abayabariye amafaranga ariko mu gihe asoreshejwe bituma ibyo yateganyije gukora bitagishobotse.

Abaturage basaba ko umusoro bakwa wajya wakwa abacuruzi baba baranguye kuko n'ubundi baba baribugurishe bagakuramo inyungu bitandukanye n'umuturage uzana ikintu mu isoko agikuye mu rugo.
Abaturage basaba ko umusoro bakwa wajya wakwa abacuruzi baba baranguye kuko n’ubundi baba baribugurishe bagakuramo inyungu bitandukanye n’umuturage uzana ikintu mu isoko agikuye mu rugo.

Abaturage barema isoko rya Gakenke basaba ko umusoro bakwa wajya wakwa abacuruzi baba baranguye kuko n’ubundi baba baribugurishe bagakuramo inyungu bitandukanye n’umuturage uzana ikintu mu isoko agikuye mu rugo.

Uzamukunda Claudine wo mu Murenge wa Karambo, avuga ko ikintu cyose umuturage azana mu isoko kigomba gusora.

Ati “Ikintu cyose upfa kuba wakinjije hariya mu irembo ry’isoko, ubwo iyo cyageze mu isoko n’ugusora nta kundi, ariko siko byagakwiye kugenda urabona umuturage abayazanye wenda ako gatoki avuga ati ndimo gushakamo udufaranga twa Mituweri cyangwa n’utundi tuntu abakeneye, bati banza utange amafaranga yo kubisorera kandi ntuba waranguye kuko nturi umucuruzi”.

Mukantabana Frolance wo mu murenge wa Nemba, avuga ko bidakwiriye ko bajya babasoresha ku kintu bakuye iwabo baje gushaka uburyo bikenura, agasanga hajya hasoreshwa abacuruzi.

Ati “Ahubwo hari hakwiye ubuvuganizi noneho umuturage wakizanye ntagisorere, hagasora umucuruzi waranguye ariko umuturage ntasore”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke Bisengimana Janvier, avuga ko itegeko rivuga ko ikintu cyose cyinjiye mu isoko kigomba gusora, gusa hagasoreshwa umucuruzi aho kuba umuturage.

Abarema isoko rya Gakenke rikorera mu murenge wa Gakenke babangamiwe n'uburyo basoreshwamo buri kintu ku buryo nta cyo binjiza batagisoreye
Abarema isoko rya Gakenke rikorera mu murenge wa Gakenke babangamiwe n’uburyo basoreshwamo buri kintu ku buryo nta cyo binjiza batagisoreye

Ati “Nk’uko amabwiriza ameze ubundi buri kintu cyose cyakagombye gusora, ariko usora ninde? Hasora umucuruzi ntabwo hasora umuhinzi cyangwa se umworozi kuko niba ari umuturage azanye ibitoki we ntabwo asora, ahubwo wa mucuruzi wajye kubirangura akongera kubicuruza niwe ubisorera”.

Gusa ngo hari igihe habaho ubwumvikane hagati y’umucuruzi n’uwo agiye kugurira, ku buryo amugurira ibyo yazanye ubundi akisorera.

Bimwe mu byo abaturage binubira ko bashoreshwa, harimo inkoko isora amafaranga 100, imbeba (sumbirigi) isora amafaranga 50, urukwavu n’ibindi bintu bita ko ari bito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uko nugukabya nibishakirwe umuti hakirikare!

Emile yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka