Isoko rya Gakenke rirubakiye ariko ahacururizwa imbuto n’imboga hararangaye. Mu gihe cy’imvura, abacuruza bahura n’ikibazo cyo gucuruza kuko imvura igwa ikabanyagira ndetse n’ibyo bacuruza.
Abacuruzi bagaragaza ko babangamiwe no gukorera ahantu hadasakaye kuko amatunda anyagirwa, agakoboka bikabatera igihombo, bakifuza ko basakarirwa nabo bagakorera ahantu heza.
Munyarukundo Bosco, umucuruzi w’amatunda agira ati: “Badusakariye aha hantu twajya turabona uko dukora neza kuko iyo imvura iguye mbese ibintu birangirika cyane ariko hasakaye twajya turakora neza nta kibazo.”
Undi mucuruzi ati: “Mugomba no kutuvuganira iri soko rya Gakenke aha mu matunda bakaryubakira turanyagirwa kandi iyo tunyagiwe usanga amatunda arimo apfa, akoboka tugahomba mbese.”
Ngo iyo imvura iguye baratwikira bakajya kugama, abadafite shitingiti imbuto n’imboga bikanyagirwa bagakurizamo guhomba.
Bavuga kandi ko basora amafaranga 500 ku kwezi bakaba biteguye gusora amafaranga arenze ayo batanga igihe cyose rizaba ryubakiye bagakora imvura iba ku mugongo.
Uretse no mu gihe cy’imvura, gucururiza ku izuba mu mpeshyi na byo biragoye, imboga zikubitwa n’izuba zikaraba ndetse zikanataza uburyohe. Baramutse bakoreye ahantu hasakaye, ibikorwa byabo by’ubucuruzi byagenda neza n’imisoro yinjira mu isanduku y’akarere yakwiyongera.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|