Tariki 06/07/2012 mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville, hatangiye umurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda byiganjemo icyayi n’ikawa, bimwe mu bihingwa by’u Rwanda bikunzwe mu mahanga. Mu Rwanda, ibikomoka ku buhinzi byinjiza 40% by’ubukungu bw’igihugu.
U Rwanda rwafunguye amarembo ku bicuruzwa biva mu mahanga hamwe no kohereza hanze ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwagura amasoko y’ibyo bakora no kongera ishoramari n’umubano mu by’ubukungu n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ubufatanye mu buhahirane hagati y’u Rwanda na Gabon byatangiye tariki 18/03/2011 ubwo Raphaël Ngazouze Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Gabon hamwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Louise Mushikiwabo, basinye amasezerani y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|