Expo2024: Urubyiruko rurashima umwanya rwahawe wo kumurika ibyo rukora
Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 27 ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda muri rusange ndetse n’Urugaga rw’Abikorera by’umwihariko, babahaye umwanya bakamurikira abaturarwanda ibyo bakora.
Iri murikabikorwa ryatangiye ku wa 25 Nyakanga 2024, rikaba ryaritabiriwe n’abamurika 448, barimo 329 bo mu Rwanda na 119 baturutse mu bihugu byo hanze.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rugaragaza ko nibura ku munsi abantu babarirwa mu 5,000 ari bo binjira muri iri murikabikorwa, baje guhaha ndetse no kureba ibihamurikirwa.
Israel Mbonyi (si umuhanzi) akaba acuruza ikinyobwa cya ‘Switch Off’, ni ubwa mbere yitabiriye iri murikabikorwa aje kumurika icyo kinyobwa. Avuga ko intego nyamukuru yatumye yitabira imurikabikorwa ari ukugira ngo abantu bamenye ikinyobwa acuruza.
Ati “Twebwe impamvu twitabiriye ni ukugira ngo abantu barusheho kumenya iki kinyobwa, kuko bakeya babashije kukimenya baragikunze. Ni yo mpamvu twitabiriye iyi Expo kugira ngo abantu bose barusheho kumenya ko iki kinyobwa gihari kandi ari cyiza”.
Mbonyi yongeraho ko nk’urubyiruko uyu ari umwanya mwiza Leta y’u Rwanda iba yabahaye, bakabasha kugaragariza abaturarwanda ndetse n’abanyamahanga ibyo bakora.
Avuga kandi ko aya mahirwe anatuma babasha kugaragaza ko urubyiruko rwakuye amaboko mu mifuka bagakora, bakaba bafite ibikorwa n’imishinga ibyara inyungu babasha kumurikira abandi.
Ati “Aya ni amahirwe akomeye tugomba guharanira kudatakaza na rimwe, ndetse tukarushaho kujya twitabira amamurika nk’iringiri kandi dufite ibyo tumurika kugira ngo bibashe kugera hirya no hino. Amahirwe Igihugu kiba cyaduhaye ngo tubashe kwigaragaza tuba tuyabyaje umusaruro”.
Cyiza Rogers na we ni urubyiruko, akaba ari umunyabugeni ushushanya. Ni umwuga avuga ko yatangiye mu mwaduko w’icyorezo cya Covid-19, kandi ubu bikaba ari byo bimutunze.
Cyiza na we agaragaza ko nk’urubyiruko kwitabira imurikabikorwa bibafungura mu bitekerezo, ukaba kandi umwanya mwiza wo kugaragariza abantu ko urubyiruko rushoboye.
Ati “Hari ibyo ngezeho, ariko hari urundi rugendo rurerure numva nshaka gukomeza nkagenda. Nk’ubu iminsi maze muri Expo, hari byinshi nigiye ku bantu nahuye na bo, ku buryo numva mfite inyota ko irangira nkajya gukora ibindi byinshi kandi byiza”.
Uretse uru rubyiruko rw’Abanyarwanda, Sana Aziza Ombeni, na we ni urubyiruko akaba yaraturutse muri Tanzania aje kumurika imyambaro ikorerwa muri icyo gihugu.
Kimwe na bagenzi be b’Abanyarwanda, Ombeni na we ashimira Igihugu cy’u Rwanda uburyo cyorohereza urubyiruko gukora ishoramari mu bikorwa bibyara inyungu, kandi na bo bagahabwa umwanya wo kugaragaza icyo bashoboye mu ruhando mpuzamahanga.
Agira ati “Ni inshuro ya gatatu nitabiriye iyi Expo, nkora urugendo rurerure nza hano, kuko nzi ko uyu ari umwanya mwiza wo kwerekana ibyo nkora. Aha haba hahuriye abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye. Turashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho uyu mwanya. Nzakomaza kujya nza n’izindi nshuro nyinshi”.
Ubwo yafunguraga iri murikabikorwa ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubucuruzi Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, na we yashimangiye ko intego ari uko imurikabikorwa ryitabirwa cyane cyane n’abanyamahanga, kandi bakajya boroherezwa.
Icyo gihe yagize ati “Turifuza ko rwose abanyamahanga baza ari benshi kandi bagahabwa agaciro, kuko kuva mu mahanga ukazana imari yawe hano ukayicuruza, ni ikintu gikomeye cyane”.
Kimwe n’abandi bose bitabiriye iri murika rya 2024, uru rubyiruko na rwo rwagaragaje imbogamizi ku giciro cyo kwinjira mu imurikabikorwa, aho ubu umuntu mukuru asabwa kwishyura amafaranga 1000, na ho umwana agasabwa kwishyura amafaranga 500.
Abitabiriye iri murikabikorwa, basaba ko mu myaka izakurikira, igiciro cyasubizwa ku mafaranga 500 ku muntu mukuru, naho abana bakajya binjirira ubuntu.
Biteganyijwe ko iri murikabikorwa rya 2024 rizasozwa ku wa Kane tariki 15 Kanama 2024.
Inkuru zijyanye na: Expo 2024
- Expo2024: Imitako ikoze mu mabuye iragura uwifite
- Expo2024: Umujyi wa Kigali urimo gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo by’imyubakire n’ubutaka
- Mu myaka itanu Umujyi wa Kigali uzaba wamaze guhindura inyubako z’umujyi zitajyanye n’igihe
- #Expo2024: Hari kumurikwa ibihangano biva mu bisigazwa by’ibiti
- #Expo2024: Hari kumurikwa amasafuriya ahisha ibishyimbo mu minota 40 ku muriro wa 55Frw
- Expo2024: Barashima ikoranabuhanga mu kwinjira, bakinubira igiciro kiri hejuru
- Amafoto: Dutemberane i Gikondo ahabera Expo 2024
- Dore uko wagura itike yo kwinjira muri Expo 2024 hakiri kare
- Expo 2024 iritabirwa n’ibihugu 20 guhera kuri uyu wa Kane
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Israel mbonyi numuhanga cyane ngewe ndimubantu bambere bamurebaga atangira munzira zigoranye cyane zimwe tunaziziranyeho ariko agaragaje ko gushaka ariko gushobora mumumpere credits
Akomeze yaguke ashimwa Nimana nabantu turamushyigikiye.