Munyemana Albert ni umunyabugeni wo mu Karere ka Kicukiro ukora ibihangano mu bisigazwa by’ibiti. Iyo urebye ibihango bye usanga bifite ishusho y’inyamaswa ndetse ugasanga hari ibikozemo intebe n’ameza.
Munyemana avuga ko we agenda agafata igitsinsi cy’igiti bamwe batwara bajya gucana akagitunganya akakivanamo igihangano cy’intebe cyangwa ishusho y’inyamaswa.
Mu bintu uyu musaza w’imyaka 67 arimo kumurika usanga hari ibiti bifite amasura y’inyamaswa zirimo ingagi, n’ingona ndetse ibindi bikozemo ibikoresho bitandukanye.
Umuntu iyo akibireba ntahita asobanukirwa ibyo aribyo bisaba kubyitegereza kugira ngo umenye icyo giti akamaro kacyo n’ishusho y’inyamaswa ikozemo.
Kugira ngo abashe kugera ku gihangano yifuza ngo atunganya icyo giti igihe cy’amezi atatu, ni ukuvuga kugikura aho kiri kugikuramo imyanda ndetse no kugikoramo ishusho y’ikinyabuzima yumva ashaka cyangwa gukuramo ikindi gihangano.
Mu bihangano arimo amurika uretse ibikoze mu ishusho y’ibisimba harimo ibitsinsi by’ibiti yakozemo intebe n’ameza.
Iyo umubajije niba abona abaguzi avuga ko Abanyarwanda badakunze kubigura ahubwo byitabirwa no kugurwa n’abanyamahanga.
Ati “Ameza uri kureba ntabwo nayagurisha munsi ya Miliyoni imwe n’igice ndetse nta gihangano cyange kiri hano nagurisha munsi y’ibihumbi 500frw".
Munyemana avuga ko nubwo ibihangano bye bimutwara umwanya munini cyane kugira ngo abitunganye neza, binamutwara amafaranga atari make kugira ngo igiti kibashe kuvamo igihangano yagurisha.
Iyo arimo atunganya igihangano cye avuga ko ari we ubwe utekereza icyo ashaka kuvanamo maze agafata igihe cyo kubikora.
Ati “Nta muntu umfasha ni jyewe ubitekereza, mu gihe abandi ababona ko igitsinsi cy’igiti ari inkwi ndetse abandi bakakijugunya, jyewe nkibyazamo ibintu bitandukanye birimo imitako ndetse n’ibikoresho".
Munyemana avuga ko ibihangano bye bitarabona isoko ryagutse gusa akurikije imyaka 30 amaze abikora byabashije kumufasha kwiteza imbere binyuze mu bindi bikorwa yagiye akora mu muryango we birimo kwishura amashuri y’abana, ndetse no gukora indi mishanga iciriritse ibyara inyungu.
Inkuru zijyanye na: Expo 2024
- Expo2024: Urubyiruko rurashima umwanya rwahawe wo kumurika ibyo rukora
- Expo2024: Imitako ikoze mu mabuye iragura uwifite
- Expo2024: Umujyi wa Kigali urimo gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo by’imyubakire n’ubutaka
- Mu myaka itanu Umujyi wa Kigali uzaba wamaze guhindura inyubako z’umujyi zitajyanye n’igihe
- #Expo2024: Hari kumurikwa amasafuriya ahisha ibishyimbo mu minota 40 ku muriro wa 55Frw
- Expo2024: Barashima ikoranabuhanga mu kwinjira, bakinubira igiciro kiri hejuru
- Amafoto: Dutemberane i Gikondo ahabera Expo 2024
- Dore uko wagura itike yo kwinjira muri Expo 2024 hakiri kare
- Expo 2024 iritabirwa n’ibihugu 20 guhera kuri uyu wa Kane
Ohereza igitekerezo
|