Expo irasozwa kuri uyu wa Gatatu

Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwatangaje ko imurikagurisha ryaberaga mu Rwanda "Expo2017" rizarangira ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2017.

Expo y'uyu mwaka yari ishyuhye nk'uko bisanzwe.
Expo y’uyu mwaka yari ishyuhye nk’uko bisanzwe.

Iri murikagurishwa ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera i Gikondo, ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 500 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Mu minsi ya nyuma hagiye hagaragara kugabanya ibiciro ku bicuruzwa byinshi kugira ngo abantu bafite amikoro make badacikanwa no kugura ibyo bifuzaga.

Iri murikagurisha kandi ryagaragayemo kongera ibikorerwa mu Rwanda ariko Guverinoma ikifuza ko ubuziranenge bwabyo bwakongerwa, byaba ngombwa Abanyarwanda bakarebera no ku bikorerwa ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka