Expo 2019: Ntibavuga rumwe ku kugura itike kuri telefone

Nyuma yo kubona ko byajyaga bigorana mu kwishyura ngo abantu binjire, urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) mu imurikagurisha ririmo kuba ku nshuro ya 22, rwashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura hakoreshejwe telefoni (Mobile Money).

Ngo ni mu rwego rwo kwirinda ko abantu bajya bagendana amafaranga mu ntoki zabo noneho kwishyura mu ntoki bigatwara igihe.

Ku nshuro ya 22, urugaga rw’abikorera (PSF) rwateguye imurikagurisha rihuza Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba baje kumurika ibyo bakora, bikaba kandi ari n’uburyo bwo gufasha abantu kuza kwihahira ibyo bakeneye bikorerwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Kwinjira muri iri murikagurisha bisaba ko ugomba kwishyura amafaranga. Hanze y’ahabera imurikgurisha haba hari abantu bambaye imyenda ifite ikirango cy’isosiyete ya MTN icuruza serivisi z’itumanaho.

Baba bagurisha amatike yo kwinjiriraho ariko bakoresheje uburyo bwa Mobile Money aho wishyura bakaguha ubutumwa bwerekana ko wabonye itike.

Uwitwa Manishimwe Rachel ni umwe mu binjiye ahabera imurikagurisha abanje kwishyura itike akoresheje ubwo buryo bwa Mobile Money.

Yagize ati “Nageze hano nzi ko ntanga amafaranga mu ntoki cyangwa ngakoresha za karita za Tap&Go, nyuma abantu nasanze hariya hanze bambwiye ko ngomba gukoresha Mobile Money. Namuhaye amafaranga ayohereza kuri telefone yanjye maze anyereka ibyo nkora, mbona haje ubutumwa bugufi. Naje mbwereka bariya bakozi bari hariya hanze barambwira ngo injira warangije kwishyura”.

Abantu batandukanye bishimiye ubu buryo bwo kwishyura itike kuri telefoni, nk’uko Mukashyaka Diane abisobanura.
Aragira ati : “Yewe nkimenya ko ari ukwinjira wishyuye ukoresheje Mobile Money nabigerageje ndi mu rugo mbona rwose birashobotse. Nabonye nta mwanya bitwara kandi ntunatinda ku murongo nka mbere”.

Twumvirimana Eric na we waje muri iri murikagurisha, we wabonaga atishimye kuko yagaragaje ibibazo yahuye na byo igihe yajyaga kugura itike yo kwinjira.

Twumvirimana yagize ati “Njyewe naguze ubwa mbere itike bambwira ko amafaranga yanjye yoherejwe ku mu agent(ucuruza serivisi z’itumanaho), ariko nategereje ubutumwa bunyereka ko nshobora kwijira ndabubura, nyuma njya kubaza uko bigenze. Byantwaye igihe bagenzura koko niba nishyuye, hanyuma sinzi ibyo bakoze mbona barambwiye ngo ninjire. Ubu buryo ni bwiza ariko bunozwe kuko nta yandi mafaranga ufite waseba rwose”.

Ku ruhande rw’Urugaga rw’Abikorera(PSF) rwakoranye n’ikigo cya MTN mu gutanga iyi seivise, ngo udukosa tuboneka bahita bakora ibishoboka byose bakadushakira igisubizo kugira ngo abagana iri murikagurisha ku muryango bahabwe ibyiza.

Ni byo Eric Kabera, umuvugizi wa PSF yagarutseho ati “Twazanye ubu buryo bwo kwishyura ukoresheje Mobile Money bwaje busimbura ubwo gukoresha ikarita ya Tap&Go. Iyo rero hajemo ikibazo tuba turi kumwe n’abakozi ba MTN duhita twihutira kugikemura. Uburyo bukoreshwa n’ushaka kugura itike busaba kwandika muri telefoni *779# agakurikiza amabwiriza.

Umuntu uguze itike yo kwinjira akoresheje Mobile Money ahita abona ubutumwa bumwemerera kwinjira agahita abwereka umukozi ubishinzwe uri aho hafi na we ufite telefoni igenzura koko niba ari byo(scanner) hanyuma akemerera umuntu kwinjira cyangwa akamwangira. Ubwo butumwa bukora rimwe gusa.

Reba Video isobanura uko kugura itike kuri telefone bikorwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva iyo gahunda ari nziza ,
Ubwo se umuntu udakoresha MTN ,nawe bamushyiriyeho uburyo yinjira ?

Paul yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka