Ni igikoresho cya kijyambere gikoze muri pulasitiki ikomeye kandi cyimukanwa, kikaba kirimo kumurikwa mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2019 ribera i Gikondo, ndetse hakanamurikwa na toilette igendanwa, byose bicuruzwa na sosiyete ya Ecomem.
Uwitwa Patrick wari waje kwihera ijisho utwo dushya, avuga ko iyo kandagirukarabe ari insirimu, cyane ko yashyirwa ahantu aho ari ho hose.
Agira ati “Iyi kandagirukarabe ni insirimu, ikoze mu bikoresho byiza kandi ifite isuku kuko amazi mabi umuntu amaze gukara ahita agenda nta byo guterura akabase buri kanya ujya kumena nk’ibyo tumenyereye. Kuba kandi wayishyira aho ushatse hose ni ingenzi, ni agashya rero nkumva nanjye nzayigura”.
Iyo kandagirukarabe ngo igura ibihumbi 60Frw muri Expo ariko ngo ubusanzwe ikaba igurishwa ibihumbi 75Frw.
Iyo sosiyete kandi irimo kumurika ubwiherero (toilette) bugendanwa, bwakwifashishwa ahantu hatandukanye, bufite n’agahema gakingiriza urimo kubukoresha.
Iyo toilette ifite ahajya amazi afasha gusunikira imyanda mu gace yagenewe kagahita gafungwa ku buryo bitazana umwuka mubi, ngo ikaba yashyirwa mu modoka abari ku rugendo bakayifashisha cyangwa igashyirwa mu cyumba kirimo umuntu udafite intege zo kujya ahari ubwiherero busanzwe uko abishatse, imyanda ikaza kumenwa ahabugenewe nyuma.
Umusaza wabonye iyo toilette yavuze ko ari igikoresho cyiza kuko gikoresha amazi make ugereranyije n’izisanzwe za kizungu.
Ati “Ibi biranshimishije, ni agashya ko muri iyi Expo. Iyi toilette mbonye ihendutse kandi icyiza yo ni uko ikoresha amazi make cyane ugereranyijwe n’izisanzwe, ikintu rero kigufasha kuzigama amazi muri kino gihe ni ingenzi. Ikindi ni uko ikoze mu bikoresho bitaremereye ku buryo kuyigendana byoroshye”.
“Ufite nk’umurwayi ukayimushyirira iruhande rw’igitanda mu cyumba, byatuma adahaguruka buri kanya. Ubona ifasha cyane nko ku rugendo uyifite mu modoka, aho guhagarara ngo ujye mu gisambu cyangwa ngo ujye gutira ubwiherero, nimbona ubushobozi nanjye nzayigura”.
Iyo toilette nto igura ibihumbi 60Frw hakaba n’izigura ibihumbi 70Frw, ibiciro bigatandukanywa n’ingano y’ahajya amazi kuko ngo hari ijyamo litiro 15 n’ijyamo litiro 22, ayo mazi ngo agakoreshwa inshuro nyinshi, kuko ngo iyo ukanze rimwe hagenda igice cya litiro.
Uretse iyo toilette ntoya yakoreshwa n’abantu bake, hari n’inini iri mu kazu kayo yakoreshwa nko mu birori birimo abantu benshi cyangwa na yo ikaba yashyirwa mu nzu, iyo ngo igura miliyoni n’ibihumbi 200Frw.
Sekanyambo Aimable ushinzwe ubucuruzi muri iyo sosiyete, avuga ko ibyo bikoresho biramba kandi ko ubiguze babimugereza iwe.
Ati “Ni ibikoresho bikomeye kandi bitwara umwanya muto aho wabishyira hose. Ugize icyo agura tukimugereza iwe, aho ari ho hose mu gihugu, cyane ko bitagoye gutwara kuko ibice byinshi bitandukanywa bigashyirwa mu makarito bigateranywa bigeze aho bijya”.
Ubusanzwe iyo sosiyete ngo ikorera mu kiriro ka Gisozi, ikaba ifite n’ibindi bikoresho by’isuku bitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|