
Ibyo ngo byatewe n’uko hajemo udushya turimo inzu yubastwe ahabera imurikagurisha mpuzamahanga rya 2017 (Expo 2017), ifite agaciro ka miliyoni 8,yubatswe n’ikompanyi yitwa Skat Consulting Ltd.
Ibyo ni ibyavuzwe na Minisitiri muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Vincent Munyeshyaka, mu muhango wo gusoza Expo 2017 yaberaga mu Mujyi wa Kigali, isojwe kuri uyu 6/9/2017.
Hahembwe ibyiciro binyuranye by’abitabiriye imurikagurisha, ku isonga haje BK. Hanashimiwe cyane kandi abitabitiye imurikagurisha inshuro 20 zose rimaze riba.
Muri aba harimo umucuruzi Sina Gerald wavuze ko kwitabira imurikagurisha buri gihe byagiye bimufasha mu bikorwa bye, kuko buri gihe ahava hari ibyo yungukiye ku bandi.

Kimwe na bamwe mu bamurikaga ibikorwa bitandukanye, yavuze ko aho iri murikagurisha ribera ari hato, bikaba biba imbogamizi ku bafite ibikorwa byinshi baba bashaka kwerekana.
Yagize ati “Expo nitabiriye haba ino mu Rwanda ndetse no mu mahanga, icyo ngenda nkuramo ni ubundi bumenyi kuko birafasha cyane. Gusa aha expo ibera ni hato tubonye ahagutse byaba byiza kurushaho”.
Minisitiri Munyeshyaka yasezeranije abikorera ko bagiye kwihutisha kubaka aho imurikagurisha rizajya ribera hisanzuye kandi hahoraho, ahitwa i Gahanga muri Kicukiro.

Ubwitabire ku munsi muri iri murikagurisha bwari hagati y’abantu ibihumbi 12 na 15 mu minsi y’imibyizi n’ibihumbi 25 mu minsi ya weekend n’indi y’ikiruhuko.
Sitandi zose hamwe zari 433, izo mu Rwanda ari 289, iz’ibihugu byo muri Afurika ari 94 na 50 z’ibindi bihugu.









Ohereza igitekerezo
|
Rwose habaye hato cyane, nta pariking,ni ugutanguranwa, ejo bwo twagobotswe n’ibigo bimwe na bimwe byegeranye naho expo ibera tugatanga 1000 ku modoka.
Ni hato kuburyo ejo mu gusoza bitari byoroshye kubona aho ukandagira, abanyarwanda nyine urabizi ko twitabira ku mu nota wanyuma; Hari ikintu nashakaga kugura, nakibonye expo igitangira, ngiyeyo nsanga byashize, ejo abantu baraguze cyane kurusha indi minsi. NIBA BISHOBOKA, BATANGIRE BUBAKE GAHANGA uno mwaka. Kuburyo umwaka utaha ariho byabera. Ubundi se sinabonye hafi ku isi yose ari biriya bihema expo ziberamo. Si ngombwa ibintu bihambaye. Ubundi parikingi ihagije, aho kwicira isari n’akanyota, ubwiherero bwinshi kandi bufite isuku, aho abashinzwe umutekano, na ka peti stade ko gukingura no gusorezamo imurika gurisha. SI IBYO? Ubwo PLAN sinyirangije. Hanyuma ikindi tunenga: Ibintu bimeze kimwe bijye bijya hamwe. Uva mu masafuriya n’amasahane, ukabona uguye kuri stand y’amabati , wava ku mbabura ukabona ugeze ku myenda. Ibintu bisa, bigire umurongo wabyo. FOOD PROCESSING UKWAZO, ibikoresho by’ubwubatsi ukwabyo, handcraft ukwayo, gutyo gutyo. MURAKOZE CYANE.
Ubwoseuwariweweseyajyamuriexpo?
Dushimiye ministir vicent munyashyaka ukoyashoje imurikagurisha. turasabakoryajya rihora riba.murakoze