Equity Bank yahagaritse gutanga amafaranga mu ntoki ku babikuza bakoreshaje sheke basinyiwe n’abandi

Abishyurwa hakoreshejwe sheke basinyiwe n’abafite konte muri Equity Bank barinubira ko iyo bagiye kubikuza badahabwa amafaranga nk’uko bisanzwe ahubwo basaba gufungura konti muri iyo banki cyangwa bakajya kubitsa izo cheke mu mabanki basanzwe bakorana nayo.

Itanganzo rimanitse ku ishami rya Equity Bank mu karere ka Rubavu rivuga ko kuva tariki 01/02/2013 iyi banki itazongera kwishyura amafaranga mu ntoki ku bantu bazanye sheke kandi badafite konte muri iyo banki. Ngo kugira ngo uyizanye ashobore kwishyurwa agomba kuba afite konti muri iyi banki cyangwa akaba afite konti mu yindi banki bakayamushyiriraho.

Ubuyobozi bwa Equity Bank buvuga ko bwabikoze kugira ngo burinde umutekano w’abafite amafaranga muri banki, bavuga ko byagaragaye ko hari abigana sheke ndetse bakazisinya ku buryo kubavumbura bigoye. Iyo uwigannye umukono wa nyiri sheke cyangwa akaba yibye sheke iyo ahawe amafaranga kumuvumbura biragorana.

Itangazo rimanitse k'umuryango wa Equity Bank i Rubavu.
Itangazo rimanitse k’umuryango wa Equity Bank i Rubavu.

Ubuyobozi bwa Equity Bank buvuga ko gusaba abayigana kwishyurira sheke kuri konti bizajya bituma ushaka kwiba amafaranga akurikiranwa hagendewe ku mwirondoro we uba uri kuri konti.

Nubwo banki ivuga ko ari uburyo bwo kurinda umutekano w’abafite amafaranga muri banki abaturage bavuga ko batabisobanuriwe kandi bibagora kubyumva igihe babibwiwe, bagasaba ko niba banki idashaka kwishyura mu ntoki sheke yareka no kuzitanga kuko zituma abantu basubiranamo bitewe no kutabonera amafaranga igihe.

Ubuyobozi bwa Equity bank buvuga ko nta mafaranga bukura ku wahawe sheke ugiye kwishyurwa amafaranga ashyirwa kuri konti ye iri mu yindi banki kuko bubikora kugira ngo burinde umutekano w’abafite amafaranga muri banki.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kandi biteye agahinda. Byari bikwiye ko begera andi ma banki mbere yo gutangira ibikorwa byabo bakabigiraho. Ni iki se gituma hatabaho serivisi ishinzwe iby’ama cheque muri buri shami, igihe cheque izanywe, uwayitanze agahamagarwa akemeza niba yayitanze.
Iyo comment nayibonye kuri facebook ngira ngo ni ukubaserereza. ikuvugwa ni uko ari ugushakisha abakiriya ku ngufu! Ntibyari bikwiye rero kuko abakiriya bazazanwa na service zibanyura. Ahubwo rero nibwo bagiye kubirukana basigare nta n’umwe.

Frank yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka