Iki gikombe cyatangiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tariki 28/05/2012 gitanzwe n’ihuriro mpuzamahanga riharanira ibikorwa bitunganye ‘International Quality Summit (IQS)’ cyakirwa na Sina Uwitonze Carine, umukobwa w’umuyobozi wa Entreprise Urwibutso.
Sina Gerard, umuyobozi wa Entreprise Urwibutso avuga ko yishimira kuba ibyo akora bishimwa mu ruhando mpuzamahanga.
Entreprise Urwibutso ihorana udushya buri mwaka bigatuma amahanga ashima ibikorwa by’iyi Entreprise ifite ikicaro mu murenge wa Bushoki, akarere ka Rulindo, intara y’Amajyaruguru.

Iki gihembo Enterprise Ureibutso ihawe kije gikurikira icyo aherutse gukura mu Budage tariki 26/03/2012 cyiswe The new Era Award for Technology, Quality and Innovation.
Sina Gerard na Entreprise akuriye, bahawe ibihembo kuva mu mwaka wa 2006, aho yakuye ibihembo mu bihugu nk’Ubudage, Ubusuwisi, Ubufaransa, Ubwongereza, USA, Kenya n’ibindi.
Mu bikorwa bishya iyi Enterprise iherutse gushyira ahagaragara, harimo divayi yo mu mizabibu ihingwa ku musozi wa Nyirangarama, ndetse n’amazi yahawe izinda ‘AKANDI’.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Wabuze nugusubiza dans 2ans zose. Ibyo uvuga ntubiziho na gato, ntaho bihuriye nukuri, ubanza utanabazi. Imana ijye idufasha twirinde gusebya bene data wo mu ijuru, ntawe bahutaje.
Ariko uyu mwana ni mwiza pe.ibyo bavuga ngo yambaye nabi sibyo ahubwo muri we urabona atuje niba vraiment no ku mutima ariko bimeze ni ok.Ikindi, ndabaza uwandusha ambwire impamvu yoherejwe kwiga oklahoma asize agahinja?Basi iyo ajyana n’umugabo we(Ndizeye Edmond)mwene ndizeye Isai.SHA ubanza ari aka wa mugani ngo:amaboko atareshya ntaramukanya?usibye ko imana yo itareba nkabana ba bantu!ou bien sina yamwohereje ari uburyo bwo kumutandukanya n’umugabo?MU MBWIRE KABISA.