Downtown yorohereje abakodesha kwishyura ubukode bwa Mata, bo barasaba gusonerwa

Ubuyobozi bw’Inyubako ya ‘Downtown Ltd’, iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, bwamenyesheje abahakodesha bose ko nyuma yo kugenzura ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, bwaborohereje uburyo bwishyura ubukode bw’ukwezi kwa Mata, bakazakwishyura mu byiciro bitatu.

Abakodesha muri Downtown bo basaba gusonerwa ubukode bw'igihe batakoraga (Photo:Internet)
Abakodesha muri Downtown bo basaba gusonerwa ubukode bw’igihe batakoraga (Photo:Internet)

Itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bw’iyi nyubako riravuga ko abayikoreramo bazishyura ubukode bw’ukwezi kwa Mata mu byiciro bitatu, ari byo Kamena, Nyakanga na Kanama.

Naho ku bukode bw’ukwezi kwa Werurwe ndetse na Gicurasi, ubuyobozi bw’iyo nyubako bwamenyesheje abahakodesha ko bagomba kuzabwishyura bwose nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye.

Nubwo abo bacuruzi boroherejwe kwishyura ubukode bw’ukwezi kwa Mata ariko, uko kwezi kose kwashize hari bamwe muri bo badafunguye umuryango na rimwe, kuko batabarirwaga mu batanga serivisi z’ingenzi mu gihe hari hashyizweho amabwiriza ya Guma mu rugo, ndetse n’igice cy’ukwezi kwa Werurwe bamwe ntibagikoze.

Abacururiza muri iyi nyubako babwiye Kigali Today ko iryo tangazo ribamenyesha uburyo bazishyura ubukode baribonye, ariko ko batunguwe no gusanga bagomba kwishyura n’igihe batakoreyemo.

Umwe muri bo yagize ati “Biradutunguye twumvaga bazatworohereza. Biragoye twumvaga bazareba ko tutacuruje. Wenda nyine hari harimo ibintu byacu babicungiye umutekano, ariko twumvaga bazadusonera cyangwa se tukishyura makeya”.

Ubuyobozi bwa Downtown Ltd buvuga ko nubwo hatanzwe iri tangazo, bitavuze ko amakuru arikubiyemo ari ndakuka, kuko hagitekerezwa n’iki cyakorwa.

Ubuyobozi buvuga ko hari inama iteganyijwe guhuza abikorera n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), izanigirwamo ikibazo cy’abakodehsa na ba nyir’amazu ku bijyanye n’ubukode, nyuma yayo bukazabona gutangaza imyanzuro ya nyuma ku mikoranire yabwo n’abakodesha muri iyo nyubako.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rwose ba nyiramazu yubucurizi bakwiye gusonera ukwezi kwa mata abakiriya babo kuko ntibigeze bakora

umusaza john yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Ariko rwose Down Town ikora ite, ubu ni igihe cyo kwishyuza abantu batarakoze? Ko MIC n’ahandi barimo gufasha abahakodesha gusubiza ibintu mu buryo, abandi bo barabishyuza bataranasubukura imirimo neza? Ejo nari Down town nshaka umuryango, mbonye ukuntu umukobwa uhakora asubiza abantu ndisubira.

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka