Dore uburyo icyemezo cya BNR gishobora kugabanya ibiciro ku masoko

Ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo fatizo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zifatiraho amafaranga yayo, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ryatangiranye n’uyu mwaka.

Itangazo rya BNR rivuga ko igipimo cy’inyungu yakwa amabanki cyavanywe kuri 4.5% gishyirwa kuri 5%, kugira ngo ubukungu bw’Igihugu bwari butangiye kuzahuka nyuma ya Covid-19 budasubira inyuma.

Iki cyemezo cya BNR kije gikurikira Raporo ku miterere y’ibiciro mu Rwanda (CPI) yakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2022.

BNR ivuga ko inyungu amabanki y’Ubucuruzi yagurizanyagaho muri 2021 yanganaga na 5.18%, ayo mabanki yatanga ayo mafaranga ku baturage bo bakazayishyura bongeyeho 16.18%, ariko nticyabujije ko abasaba inguzanyo muri izo banki biyongeraho 15% muri uwo mwaka.

Abahugukiwe ibijyanye n’Ubukungu bavuga ko iyo nyungu ya 16.18% abaturage bongeragaho bishyura inguzanyo bafashe muri banki igiye kwiyongera, kuko amabanki na yo atazemera gukomeza gutanga inguzanyo ihendutse, nyamara na yo yarayihawe ahenzwe.

Kuzamura inyungu kwa BNR ko bizatuma abaturage batitabira gufata inguzanyo, ibikoreye iki?

Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu, Straton Habyarimana, avuga ko icyemezo cya BNR kizatuma mu mabanki hazasohoka amafaranga make ajya mu baturage, bitewe n’uko benshi bazatinya gufata inguzanyo yishyurwa hiyongereho inyungu y’ikirenga.

Amafaranga naba make mu baturage ibicuruzwa ntabwo bizagurwa, kuko byabuze abakiriya bafite ifaranga ritubutse, bitume umucuruzi atangira kwakira ayo abonye yose (make ashoboka) kuko azaba atinya igihombo gituruka ku gutindana ibicuruzwa.

Habyarimana yaganirije Kigali Today agira ati "Iyo amafaranga arimo kuzunguruka mu baturage agabanutse, ibiciro biragabanuka".

Imbogamizi byateza

Indi mpuguke mu bijyanye n’Ubukungu, Teddy Kaberuka, avuga ko kubura kw’amafaranga mu baturage na byo byateza indi mbogamizi y’ishoramari rike, hakabura ibikorwa by’iterambere byinshi, imirimo na yo ikabura.

Ku rundi ruhande ariko icyemezo cya BNR ngo cyanatuma ibiciro bikomeza kizamuka, nk’uko Kaberuka akomeza abisobanura, ko iyo ikigo cy’ubucuruzi gifashe inguzanyo ihenze muri banki ngo kijye kurangura, ibicuruzwa kizanye biza bihenze kuko na cyo cyabiranguje inguzanyo ihenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BNR idufashe ibiciro bigabanuke ariko n’agaciro k’ifaranga kiyongere ejo tutazaba nka zimbabwe ntekereza ko BNR igaragaje uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro mu myaka 40 ishize biteye agahinda ariko mu myaka 10 ni agahomamunwa hagomba kugira igikorwa ni ubwambere bigeze aha.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

BNR idufashe ibiciro bigabanuke ariko n’agaciro k’ifaranga kiyongere ejo tutazaba nka zimbabwe ntekereza ko BNR igaragaje uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro mu myaka 40 ishize biteye agahinda ariko mu myaka 10 ni agahomamunwa hagomba kugira igikorwa ni ubwambere bigeze aha.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka