Coronavirus: Abacuruzi bo mu Rwanda bashobora kubura imari

Abacuruzi bacururiza mu Mujyi wa Kigali bahangayikishijwe n’uko bashobora kuzabura imari mu gihe icyorezo cya coronavirus gikomeje kuburirwa urukingo cyangwa umuti.

Abacuruzi bo mu Rwanda bashobora kuzabura ibicuruzwa/ Photo:VOA
Abacuruzi bo mu Rwanda bashobora kuzabura ibicuruzwa/ Photo:VOA

Ni mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange ruhangayikishijwe n’iki cyorezo cyateye mu Bushinwa mu kwezi gushize, aho kimaze guhitana abantu bagera hafi kuri 500.

Abanyarwanda bakura ibicuruzwa mu Bushinwa baravuga ko kugeza ubu nta ngaruka zari zatangira kwigaragaraza, ariko ko bahangayikishijwe n’ibishobora kuba mu mezi ari imbere.

Umwe muri bo avuga ko icyo cyorezo nikitabonerwa umuti cyangwa urukingo, nta kabuza ingaruka zishobora no kugera ku bacuruzi ndetse n’abaguzi muri rusange.

Agira ati “Mbona Abanyarwanda ari benshi mu Bushinwa, ntekereza ko tuzagira ingaruka nyuma yo mu kwa kabiri, bazafungura rero mu matariki 20, ntekereza ko kubera icyo kibazo kigihari bashobora kudafungura, duhagaritse kujya yo ibyinjiraga ntabwo byaba bikinjiye byatugiraho ingaruka”.

Undi mucuruzi avuga ko bishobora gutuma bafunga amaduka kuko n’ayo kwishyura ubukode ashobora kutaboneka kubera ko nta bicuruzwa biba bihari.

Agira ati “Ni ukuvuga ngo twabura ibyo ducuruza, kandi tuba dufite inzu dukodesha. Ibyo rero urumva byagira ingaruka zikomeye ku bukungu.Twari tuvuye mu minsi mikuru yabitwaye, hari hageze ngo turangure ibindi none ntibiri kudukundira”.

Icyakora ngo ibi ntibirazana impinduka zo kuzamura ibiciro, kuko hari abaranguye byinshi n’abakibifite muri za duwane.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, Alice Twizeye, avuga ko ingaruka zatangiye kwigaragaraza.

Agira ati “Kuba amakompanyi y’indege yose yahagaritse ingendo zerekeza mu Bushinwa, ni igihombo ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, muri rusange biragira ingaruka ku igabanuka ry’ubukungu mu rwego rw’isi yose. Ni ukuvuga ko abantu bose bakuraga ibicuruzwa mu Bushinwa, ubu nta byo bazongera kujya babona mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye”.

Imibare iheruka ya Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, igaragaza ko mu mwaka wa 2018 u Rwanda rwatumije mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 205 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe na rwo rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agacrio ka miliyari 4.3 z’amanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka