Congo yongeje imisoro inakumira bimwe mu bicuruzwa biva mu Rwanda

Abohereza ibicuruzwa i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mupaka uherereye mu Karere ka Rubavu baravuga ko batewe impungenge n’imyanzuro ya Congo yo kongera imisoro no kwangira bimwe mu bicuruzwa biva mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.

Abohereza ibicuruzwa muri Congo bavuga ko muri iyi minsi bari mu gihombo
Abohereza ibicuruzwa muri Congo bavuga ko muri iyi minsi bari mu gihombo

Abo bacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mujyi wa Goma bavuga ko bamaze ukwezi n’igice bahura n’igihombo kubera ko igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyahinduye imikorere bigashyira bamwe mu gihombo.

Uwitwa Bugingo Eudes uyobora sosiyete BBF Limited ibika ibicuruzwa bijyanwa muri Congo asobanura ko hari ibicuruzwa birimo amavuta yo guteka, imiceri bitagenda cyane kuko bigera ku mupaka bakabijyana mu mahunikiro birindiriye gusoreshwa, mu gihe ibintu bitarenze toni ebyiri cyangwa bitarengeje agaciro k’ibihumbi bibiri by’amadorari bisoresherezwa ku mupaka.

Ati “Ibi bituma abacuruzi bazaga gufata ibicuruzwa babijyana muri Congo bataza ku bifata.”

Minisitiri Hakuzimana Soraya yasobanuriwe uko ubucuruzi bwifashe aha ku mupaka
Minisitiri Hakuzimana Soraya yasobanuriwe uko ubucuruzi bwifashe aha ku mupaka

Bugingo avuga ko mbere bacuruzaga toni 200 ku munsi, none ubu ngo ntibageza kuri toni 78 kubera uburyo ibicuruzwa ku mupaka bifatwa, akavuga ko abaza gufata ibicuruzwa mu Rwanda badatinya gusoreshwa ahubwo ikibazo ari umusoro wiyongereye bikabije.

Ati “Ibaze ko umuturage ajyanye umufuka w’umuceri w’ibilo 25 mu Rwanda uguze amadori 15, ubusanzwe iyo wageraga ku mupaka wa Congo wasoraga amadorari abiri, ariko ubu bawujyana mu ihunikiro “Entrepot” ugasoreshwa amadolari 8 byose bikaba amadoari 23, igiciro kirenze icyo muri Congo.”

Bugingo avuga ko ibintu byemererwa kwinjizwa muri Congo nta mananiza ari ibicuruzwa biva mu butaka n’amatungo ariko ibyabanje guca mu nganda ngo bicibwa imisoro iri hejuru bigatuma ababyohereza muri Congo bacika intege ntibongere kuza kubifata mu Rwanda.

Yagize ati “Biragoye kuko dukeneye ko u Rwanda rukora ubuvugizi, abayobozi bagerageze bavugane n’aba Congo kuko bitari gukorwa kuko bikozwe byavaho, iyo urebye usanga abacuruzi banini muri Congo bambutsa ibicuruzwa byinshi bagakorana n’abashinzwe kwinjiza ibicuruzwa ngo babuze abacuruzi bato, abanini bacuruze bonyine.”

Abacuruza ibikoresho bya Plasitiki bavuga ko bitakibona isoko kuko bitemererwa kujyanwa muri Congo
Abacuruza ibikoresho bya Plasitiki bavuga ko bitakibona isoko kuko bitemererwa kujyanwa muri Congo

Uretse kongera imisoro ku bicuruzwa byongererwa agaciro bivuye mu Rwanda, ibicuruzwa bya Plasitiki n’ibyo mu gikoni ntibyemerewe kwinjira ku butaka bwa Congo bivuye mu Rwanda.

Calixte Mukeshimana ucuruza ibikoresho byo mu rugo ku mupaka muto avuga ko ibicuruzwa bye bitakigurwa n’abanyekongo kuko ibicuruzwa bya plasitiki bitemererwa kwambuka umupaka.

Ati “Ibicuruzwa bya plasitiki byose ntibyemererwa kwinjira muri Congo, ubu twirirwa aha ariko ntiducuruza, turasaba Leta kudukorera ubuvugizi, ibihugu bivugane haboneke igisubizo.”

Ibiro by’Umuryango w’Ubucuruzi bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba (COMESA) bigaraza ibicuruzwa 168 bigomba kwambuka umupaka bidasoreshejwe mu gihe bitarengeje agaciro k’amadorari 2000, icyakora abacuruzi bavuga ko bitubahirizwa.

Hari abacuruzi babwiye Kigali Today ko Congo inaniza ibicuruzwa biva mu Rwanda kubera icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kutemera ko caguwa yinjira mu Rwanda.

U Rwanda na Congo byari byemeranyijwe koroshya ubuhahirane
U Rwanda na Congo byari byemeranyijwe koroshya ubuhahirane

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Hakuziyaremye Soraya, ku wa 25 Gashyantare 2019 yasuye Akarere ka Rubavu n’imipaka ihuza Gisenyi na Goma agezwaho iki kibazo, ariko ntiyagira icyo atangariza abanyamakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko uruzinduko rwa Minisitiri Hakuziyaremye rwibanze ku kureba uko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo buhagaze n’icyakorwa kugira bugende neza.

Hari amasezerano yashyizweho umukono kuwa 20 Ukwakira 2016 hagati y’uwahoze ari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’ubucuruzi Nefertiti Kudianzila Kisula ku ruhande rwa Congo. Ayo masezerano yari agamije koroshya ubucuruzi mu muryango wa COMESA, agamije no gukuriraho amahoro ibiciruzwa 168 bikomoka ku bucuruzi n’ubuhinzi mu bihugu byombi, ariko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko atarashyirwa mu bikorwa.

Icyo gihe abayobozi ku mpande zombi bari bishimiye ayo masezerano yo koroshya ubuhahirane
Icyo gihe abayobozi ku mpande zombi bari bishimiye ayo masezerano yo koroshya ubuhahirane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mperereye gisenyi nkaba nkorera ubucuruzi kumupaka muto,nukur mudufashe pe mudukorere ubuvugizi kuko nabacuruzaga amafii ava mubushintwa kuruyu wakane 28 gashyantare yahagaritswe kwambutswa muri congo bikaba biduhangayikishije pee

Amini yanditse ku itariki ya: 1-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka