Congo yahagaritse ubucuruzi bw’inyama ziva mu Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buraburira abakorera ubucuruzi mu mujyi wa Goma kwigengesera kubera ko uyu mujyi watangiye kugenda uhagarika ibicuruzwa bimwe bivuye mu Rwanda.

Taliki 19/10/2012 umuyobozi w’umujyi wa Goma, Nason Bubuya Ndoole, yatangarije kuri radio imwe y’i Goma ko badashaka ubucuruzi bw’inyama zijyanwa mu mabasi n’izindi zidakwije ibyangombwa. Ndetse avuga ko ubuyobozi bw’umujyi bwafashe icyemezo cyo guherekeza abacuruza izo nyama bakabagarura mu Rwanda.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’umujyi wa Goma, Nason Bubuya Ndoole, yayitangarije ko ubu bucuruzi bwahagaritswe nyuma yo kumenya ko butemewe no mu Rwanda, ndetse ngo izi nyama ntizuzuje ubuziranenge ku buryo zishobora gutera ikibazo.

Nason Bubuya avuga ko ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwifuza guhura n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kugira ngo bige ku kibazo cy’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byinjizwa muri Congo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheh Bahame Hassan, yatangarije Kigali Today ko nabo bumvishe aya makuru ndetse ngo uretse n’abacuruza inyama mu mabasi n’ibikapu ngo n’abasanzwe bazijyana ku buryo bwemewe bazigaruye.

Sheh Hassan avuga ko umuyobozi w’umujyi wa Goma yemeye ko bazagirana inama yiga kuri iki kibazo tariki 22/10/2012, gusa yongeye kuburira Abanyagisenyi kwitondera ingendo bakorera muri Congo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yaburiye abajya i Goma bakoresha ibyangombwa kandi bagaca ku mipaka bakareka kugenda batamenyesheje ubuyobozi.

Inyama zicuruzwa mu mujyi wa Goma inyinshi ziva mu Rwanda kandi ngo Abanyarwanda bazijyana kubera ko ziba zicyenewe n’Abanyekongo bazitumaho.

U Rwanda rwifuza kongera ibicuruzwa bijyanwa mu mahanga byujuje ubuziranenge, ku buryo hari igikorwa cyo kubaka inzu ikusanyirizwamo ibicuruzwa bijyanwa i Goma bikagenda bifite ubuziranenge.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka