CONFIGI ngo yahombejwe n’abacungamutungo

Nyuma y’imyaka 44 CONFIGI ishinzwe, isigaye ivugwa nk’amateka kuko ibikorwa byayo byahagaze ndetse na bamwe mu banyamuryango bakaba barakuyemo akarenge kabo.

Ubu mu nyubako z’iyi koperative ziri ahitwa i Sovu mu karere ka Huye ku muhanda werekeza i Nyamagabe ntiwamenya ko zigeze gukorerwamo bimwe mu binyobwa biva mu mbuto byigeze gukundwa mu Rwanda.

Inyubako zisigaye zarahindutse amacumbi. Abanyamuryango ba CONFIGI ngo bahisemo kuzikodesha kugira ngo babone amafaranga yo guhemba umuzamu urinda bimwe mu bikoresho by’iyi koperative bikiri muri izi nyubako.

Bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative bemeza ko igihombo cy’iyi koperative cyatewe n’imikorere mibi y’abakozi bayicungiraga umutungo.

Ntawukuriryayo Antoine, umwe mu batangiranye na CONFIGI mu 1968 akaba anahagarariye abanyamuryango bayo yagize ati “ibibazo byagiye biterwa n’abacungamutungo bagiye banyereza amafaranga y’abanyamuryango rimwe na rimwe bakadushora mu manza tukishyura mu buryo bwo kugemura imbuto.”

Ubusanzwe iyi koperative igizwe n’abahinzi ari nabo bahingaga imbuto zakoreshwaga mu gukora ibinyobwa ariko bakoreshaga umucungamari wabyigiye akabacungira amafaranga.

Aba bahinzi bemeza ko aba abacungamutungo babaga bazanye ngo babacungire umutungo aribo bawunyerezaga bikaza no kuvamo igihombo. Ikindi cyaciye intege iyi koperative ngo ubuzima gatozi dore yaje kwimwa ubuzima gatozi nyuma y’aho ubwo yari yarahawe mu 1971 burangiriye.

Inyubako za CONFIGI zisigaye zarahindutse amacumbi.
Inyubako za CONFIGI zisigaye zarahindutse amacumbi.

CONFIGI yari yarahawe ubuzima gatozi bw’imyaka 30 burangiye ihabwa ubundi bw’imyaka 30 ariko bidatinze amategeko agenga ubuzima gatoza arahinduka akajya atangwa mu gihe gito biba ngombwa ko CONFIGI isaba ubundi buzima gatozi ariko ntiyabuhabwa kuko hari bimwe mu bisabwa itari yujuje.

Icyo gihe babwiwe ko nibahabwa ubuzima gatozi bazahabwa ubw’uko ari abahinzi gusa ariko ko batazahabwa ubw’uko bakora ibinyobwa mu mbuto.

Simubara Sylvestre, wahoze ari umunyamuryango wa CONFIGI nyuma akaza kuyivamo ngo iyo yibutse uko iyi koperative yari imeze mbere, ababazwa n’uko imeze ubu. Ati “koperative yacu yari ikomeye nta kibazo mu banyamuryango kandi kugeza n’ubu kuko abanyamuryango ni bo bahinzi kandi bafite aho bihingira.”

Kugeza ubu imyaka ibaye ibiri CONFIGI idakora, ariko nyamara bamwe mu banyamuryango bayo baracyahari kandi ngo bafite icyifuzo cyo kongera kuyigarura; nk’uko umwe muri bo yabivuze.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka