Coca Cola yatangije kampanye yo gushishikariza Abanyafurika kwigirira ikizere

Sosiyete ya Bralirwa yatangije gahunda yo gukangurira Abanyafurika impamvu miliyari bagomba kwigirira icyizere (A Billion Reasons to Believe in Africa).

Buri muntu witabiriye uyu muhango wabaye tariki 19/06/2012 yanditse ku ikarita y’Afurika impamvu afitiye icyizere umugabane w’Afurika.

Muri iyo gahunda, Coco Cola igamije kurushaho kumenya icyatuma urubyiruko rw’Afurika rwidagadura bitari ukurukorera ikinyobwa cya Coca Cola gusa ahubwo kurushishikariza kurushaho kumenya ubwiza, umuco n’icyateza imbere umugabane w’Afurika.

Afurika ituwe n’abantu bakabakaba miliyari kandi buri munyafurika afite impamvu runaka yizera umugabane atuyeho; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri Bralirwa, Jan van Velzen.

Abayobozi ba Bralirwa na Coca Cola basobanura kampanye yabo nshya.
Abayobozi ba Bralirwa na Coca Cola basobanura kampanye yabo nshya.

Yagize ati “Turashaka gukusanya izo mpamvu zose hanyuma tukazisangira n’abaturiye umugabane w’Afurika bose bityo bakarushaho kwigirira icyizere no kwishimira kuba batuye muri Afurika”.

Umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwamamaza Coca Cola wabereye muri kLab muri Telecom House mu mujyi wa Kigali.

kLab ni umwanya wagenewe isangira bitekerezo ku mishinga y’ibyerekeranye n’icuruzwa ry’amaporogurumu ya mudasobwa. Bityo iyi kampanye ya Coca Cola igamije isangira bitekerezo by’ubaka icyizere.

Mu igihe, Afurika yejo hazaza izaba igizwe n’urubyiruko rw’ubu, Coca Cola irateganya gukoresha urubyiruko mu gusakaza inkuru nziza y’Afurika.

Urubyiruko si abayobozi b’ejo hazaza gusa, ahubwo ni nabo bantu bafite umurava wo gukora cyane ku mugabane w’Afurika. Muri uyu mwaka tuzaha umwanya urubyiruko maze ruganire ibyiza by’Afurika bityo bazamure urukundo Abanyafurika bafitiye umugabane wabo; nk’uko byasobanuwe na Jan Van Velzen.

Iyi kampanye iteganyijwe kumara imyaka itatu yamamazwa hirya no hino mu masoko y’Afurika.

Coco Cola n’isosiyete ya mbere ku isi itanga ibyo kunywa bisaga amako 500 mu ibihugu bisaga 200.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka