CIMERWA yabakijije igihombo baterwaga n’imvura yabanyagiraga bacuruza

Abaturage bo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi bavuga ko isoko ry’imboga n’imbuto bubakiwe bazaribyaza umusaruro kuko mbere batararyubakirwa bacururizaga hanze.

Iri soko ryuzuye ritwaye miliyoni 57RWf
Iri soko ryuzuye ritwaye miliyoni 57RWf

Iryo soko ryuzuye ritwaye miliyoni zirenga 57RWf, baryubakiwe n’uruganda rwa Sima ruzwi ku izina rya CIMERWA, baturanye.

Iryo soko risakaje amabati kandi rifite ibibanza 196 byo gucururizaho.

Abo baturage baturiye uruganda rwa CIMERWA basobanura ko kuva mu mwaka wa 1985, bacururizaga hanze hakaba igihe ibicuruzwa byabo binyagirwa bakabihomberamo; nk’uko Mukangarambe Chantal abisobanura.

Agira ati “Twatangiye ducururiza munsi y’ibiti. Twagiraga ingorane nyinshi iyo imvura yagwaga. Aho twabaga turi twiruka tujya kugama ibicuruzwa ugasanga umuvu wabitwaye ukaba urahombye. Turemera ko tuzatera imbere kuko tutazongera guhura n’ibihombo.”

Mugenzi we witwa Mukabatsinda yungamo avuga ko bashimishijwe no kuba bagiye gucururiza mu isoko risakaye.

Umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA, Bheki Mthembu yavuze ko ashima ubufatanye buranga uruganda n’abaturage , akaba yabijeje ko ubwo bufatanye buzakomeza muri gahunda yo kwiteza imbere.

Agira ati “Nka CIMERWA kimwe mu byifuzo kandi dushyiramo ingufu cyane ni uko tugomba gukora ku buryo dufasha abaturage b’aho turi kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke kandi buhinduke bugana aheza.”

Iryo soko ryegereye umuhanda wa kaburimbo
Iryo soko ryegereye umuhanda wa kaburimbo

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yashimiye CIMERWA kuba yarubakiye abo baturage iryo soko.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’ako karere na bwo bufite gahunda yo kubaka andi masoko aciriritse atanu kugira ngo bifashe abaturage gucururiza ahantu heza.

Agira ati “Muri uyu mwaka tugiye kubaka amasoko arenze atanu. Tubikora kugira ngo abaturage bakorere heza batabangamiwe n’imvura ngo babicuruze ku giciro gito.”

Iryo soko ryubakiwe abaturage baturiye uruganda rwa CIMERWA ryatashywe ku mugaragaro ku itariki ya 08 Nzeli 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka