Muri iki gitondo cya tariki 09/03/2012, bus yo mu bwoko wa ZONDA BUS ya sosiyete KBS yari ivuye i Remera yerekeza i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yageze ahitwa Sopetrade iragagara biba ngombwa ko abagenzi bavamo bagashaka izindi modoka bagendamo.
Ibi ntibyashimishije abagenzi kuko basabye gusubizwa amafaranga baba bishyuye mbere, shoferi akababwira ko ntaho ahurira n’amafaranga. Habaye impaka nyinshi ariko ku bw’amahirwe polisi irahagoboka maze itegera abo bagenzi indi modoka ya KBS.
Erneste Kamanzi umwe mu bari muri iyi bus yatangaje ko ibi atari ubwa mbere bibaye asaba ko ubuyobozi bw’izi modoka bwagira icyo bukora bukavugurura imikorere.
Yagize ati “uretse ibi bibaye amambere twaheze mu modoka ya KBS y’ubu bwoko imiryango yanga gufunguka; none umuntu atanga amafaranga ye akamirwa n’imashini ku buryo batakugarurira. Ubu se udafite andi yo gutega wabigenza ute”?
Izi bus za ZONDA BUS kuva zagera mu Rwanda zakomeje kuvugwaho byinshi bitanyura abagenzi nko kuba zitagira ibirahure bifunguka, inzugi za automatique zikunze gutenguha abagenzi, nikibazo cyo gutwara abagenzi barenze 80 bagenwe.
Bright Turatsinze
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Made in china!!!