Buri mwaka Miliyari 1500 z’amadolari ziva muri Afurika zajya mu bihugu bikize

Umugabane wa Afrika ushobora kuba uri guhombera amafaranga menshi mu bigo by’ubucuruzi by’abanyamahanga n’imiryango mpuzamahanga iza gukorera mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane.

Buri mwaka ibigo by’ubucuruzi by’abanyamahanga n’imiryango mpuzamahanga yinjiza amadorali angana na miliyari 1500 z’amadolari aturuka mu bikorwa bitandukanye ikorera mu bihugu bya Afurika bikiri mu nzira y’amajyambere akigira mu bihugu byateye imbere, bikagira uruhare mu gusubiza inyuma uyu mugabane n’ubundi wari usanzwe wicyeneye.

Icyegeranyo kiswe Illicit Financial Flows from Africa cyakozwe n’impuguke mu by’ubukungu ku mugabane wa Afrika zibumbiye mu kanama kayobowe na Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo, kivuga ko aya mafaranga ajyanywa mu bihugu byateye imbere ava mu nyungu zitemewe zikurwa muri Afrika.

Ibyo ngo bifatwa nko kwibira mu bukene ibi bihugu bisanganywe bikagira ingaruka zirimo ihungabana ry’ubukungu no kugabanuka kw’imisoro ituruka imbere mu gihugu.

Izi mpuguke zitunga agatoki iyi miryango mpuzamahanga kugira uruhare mu gutuma ibihugu by’Afurika bihora bigendera ku nkunga aho kwikorera ahubwo bagatega amaboko kandi amahirwe y’ubukungu bwabo abaca mu myanya y’intoki.

Icyi cyegeranyo kandi kigaragaza ko iyo miryango igabanya ishoramari kandi iba ifite inyungu zidapfa kugaragara bikagira ingaruka ku iterambere ry’ubucuruzi mu bihugu bikennye muri Afrika.

Icyi cyegeranyo kigaragaza ko 2/3 by’amafaranga yakuwe muri Afurika yakuwe mu bihugu bya Afurika y’Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba. Afurika y’Uburasirazuba na Afrika yo hagati habarirwa gukurwa inyungu igera ku 10%.

Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) uvuga ko ibi bigo n’imiryango bishobora kuba bigenzura hafi 60% by’ubucuruzi ku isi, bibarirwa muri tiliyoni 40 z’amadorali binyuze mu kunyereza imisoro.

Iki cyegeranyo kigira inama ibihugu by’Afurika gukurikirana amafaranga yinjizwa n’iyi mishinga agomba gutanga imisoro akayitanga ndetse hakabaho kuvugurura amategeko.

Richard Tusabe, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) avuga ko u Rwanda rukorana neza n’iyo miryango kandi imisoro igomba gutangwa iratangwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye mbabazwa na biriya bimodoka usanga twigerekaho kandi bihenze cyane abazungu batwungukamo cyane Leta irebe ukuntu bagabanya kugura biriya bimodoka bihenze

wari uzi ko 25 millions uzishoye mu cyaro zakunguka menshi kandi zigaha akazi benshi

urugero: nzi umuntu wubatse urugomero rw’amashanyarazi akoresheje 6 millions kandi yahaye akazi abantu benshi.

Mushore imali mubyaro mureke kuyagura imodoka plz.

Maso yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka