Abatuye muri ako gace bakunze kunyura muri iyo santere bajya muri Uganda biboroheye kuko ari hafi cyane kandi hakaba nta gasutamo ihari. Muri urwo rujya n’uruza niho hanyura forode ndetse n’ikiyobyabwenge cya kanyanga giturutse muri Uganda.
Muri Uganda ntabwo kanyanga ibujijwe kuyinywa, kuyicuruza cyangwa se kuyikora mu gihe mu Rwanda aho hagiyeho ingamba zikomeye zo kurwanya icyo kiyobyabwenge ndetse n’ibindi biyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo bwashyizeho ingamba zikomeye zo kurwanya kanyanga kuko ariyo iza ku isonga mu guteza umutekano muke muri ako karere.
Abatuye n’abaturiye santere ya Mugu bavuga ko Kanyaga ihagaragara kuko icuruzwa rwihishwa n’ubwo abayicuruza basigaye ari bake.

Ingamba zafashwe zo kurwanya ibiyobyabwenge, hari bamwe mu batuye santere ya Mugu bajya kunywera kanyanga muri Uganda bagatahuka nijoro; nk’uko bitangazwa n’abaturiye iyo santere.
Abo baturage bakomeza abavuga ko urugomo rwa hato na hato rukunze kugaragara muri iyo santere rukunze gukururwa ahanini n’abantu baba banyweye kanyanga.
Urugero batanga ni urwo ku itariki 30/06/2012 ubwo hakubitirwaga umumotari agakomereka ndetse akanamburwa amafaranga ibihumbi 27. Ku munsi wakurikiyeho nabwo hakubitiwe umwana na se nabo bahava ari intere.
Santere ya Mugu icamo forode nyinshi
Muri santere ya Mugu kandi hakunze kugaragara ibicuruzwa bya forode bitandukanye byiganjemo inzoga, byose bituruka muri Uganda.
Muri iyo nsantere kandi niho haba abantu bajya gucuruza magendu ifumbire mvaruganda muri Uganda. Iyo fumbire igenewe abahinzi bo mu Rwanda muri gahunda yo kongera umusaruro.
Kuva umwaka wa 2012 watangira kugeza mu kwezi kwa Nzeli hamaze gufatirwa imifuka y’ifumbire mvaruganda igera kuri 83 yagombaga kujya gucuruzwa magendu muri Uganda.
Tariki 24/09/2012 indi mifuka 70 y’ifumbire mvaruganda yafashwe iri mu modoka yari irimo igana muri santere ya Mugu. Ndetse hanafatwa na nyira yo wagombaga kuzajya kuyigurisha muri Uganda.

Nubwo iyo fumbire iba yafashwe, abatuye muri ako gace bavuga ko ijya kugurishwa magendu muri Uganda ariyo myinshi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo ndetse n’abaturage baturiye santere ya Mugu bifuza ko muri iyo santere hakorera Polisi y’u Rwanda ihahora. Byatuma urugomo ruharangwa rucika ndetse n’abaforoderi bakarwanywa dore ko ngo iyo bakora forode baba bitwaje ibyuma n’inkoni nk’uko babitangaza.
Ubuyobozi bw’uwo murenge bwongeraho ko Polisi iri hafi iri mu murenge wa Kinyababa, mu murenge wa Cyanika ndetse n’irinda ikiyaga cya Burera, ku buryo aho hose ari kure ya santere ya Mugu.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|