Burera: Bihangiye umurimo wo gukora umutobe mu bisheke

Abagize umushinga witwa KAUKO (Kanguka Ukore) uherereye mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera, ukora umutobe mu bisheke, batangaza ko bahanze uwo mushinga mu rwego rwo kwikura mu bukene bagamije kugera ku iterambere rirambye.

Mu Rwanda ibisheke bizwiho cyane gukorwamo isukari ndetse hari n’aho usanga hirya no hino babicuruza abantu bakabihekenya banyunyuza mo amazi aryohereye nk’isukari ubundi igikatsi bakagicira.

Abantu bamwe ntibamenyereye kubona umutobe ukoze mu bisheke. Ahubwo abenshi bazi imitobe igurishwa ikoze mu mbuto zitandukanye zirimo Inkeri, inanasi, imyembe, amatunda n’izindi.

Abagize umushinga KAUKO bavuga ko umutobe w’ibisheke bakora bawukura mu bisheke bihingiye. Ngo barawutunganya neza bakawushyira mu macupa yabugenewe maze bakawujyana ku isoko, aho bemeza ko ufite ubuziranenge.

Mu Rwanda ibisheke bizwi ho cyane gukorwa mo isukari ndetse hari n'ababigurisha abantu bakabigura bakabihekenya banyunyuza mo amazi.
Mu Rwanda ibisheke bizwi ho cyane gukorwa mo isukari ndetse hari n’ababigurisha abantu bakabigura bakabihekenya banyunyuza mo amazi.

Mu gihe kingana n’umwaka bamaze batangiye gukora, ngo ntibari bageza uwo mutobe ku masoko menshi ariko ngo barateganya ko mu gihe kiri imbere uzakwira mu Rwanda hose kuko abawunyweye bawukunda; nk’uko Maniriho Mugabo Michel, umukozi wa KAUKO, abisobanura.

Agira ati “Ntabwo twari twagera ku masoko hirya no hino ariko turateganya ko mu gihe kiraza turaba twakwiriye mu Rwanda hose.

Abantu bawunywa bawukunze…kandi n’ikindi ukaba umara ibintu byerekeranye n’amasereri…ntabwo ari uburyohe gusa ahubwo harimo n’intungamubiri nyinshi.”

Akomeza avuga ko bafite intumbero yo kugeza henshi umutobe bakora kuburyo no mu bindi bihugu byo ku isi bazawumenya.

Uko bakora uwo mutobe

Maniriho avuga ko bafite imashini yabugenewe ibafasha gukamura igisheke maze kikavamo umutobe uryohereye cyane. Ngo bakurikiza ibisabwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RBS) kugira ngo uwo mutobe umere neza.

RBS isaba ko umutobe wujuje ubuziranenge, ugurishwa, ugomba kuba ufite igipimo cy’isukari kitarenga kuri 12 hakurikijwe “Degrees Brix”, igipimo kifashishwa mu gupika isukari iri mu mutobe, mu buki no mu bindi.

Maniriho avuga ko bihangiye umurimo wo gukora umutobe mu bisheke mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye.
Maniriho avuga ko bihangiye umurimo wo gukora umutobe mu bisheke mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye.

Maniriho agira ati “Dufata uwo mutobe kubera ko dufite ibipimo bipima amasukari noneho tukawupima. Twamara kuwupima, twasanga umutobe urimo amasukari menshi, tukongera mo amazi…noneho kuburyo umutobe uragera kuri 12 mu gipimo kijyanye n’ibitegekwa na RBS”.

Akomeza avuga ko mbere yo gushyira uwo mutobe mu macupa yabugenewe babanza kuwuteka mu rwego rwo kuwugirira isuku kandi ngo nta kindi kintu bavangamo; ngo ni umutobe w’umwimerere.

Maniriho yongeraho ko batekereje gutangiza umushinga wabo bawita Kanguka Ukore kuko ngo babonaga bamwe mu Banyarwanda batitabira guhanga imirimo ngo bakore. Ngo niyo mpamvu bakangurira n’abandi gutekereza imishinga bagakora kugira ngo bave mu bukene.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abo bantu bakoze akantu keza, ubashaka yababona ate ngo tubabere abafatanyabikorwa tubaha ibisheke ngo batugurire isoko kuko natwe turabihinga byinshi.

alias yanditse ku itariki ya: 28-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka