
Abagana iryo soko ndetse n’abaricuruzamo bavuga ko batimuwe vuba bazarwara indwara zikomoka ku mwanda,kuko kutagira ubwiherero bituma abaturage bakemurira ibibazo mu nkengero z’isoko, umunuko n’amasazi bikuzura mu isoko ndetse no ku bicuruzwa.
Mwiseneza Marcel umwe mu barema iryo soko agira ati”Twahoranye ubwiherero, ariko bwuzura vuba kuko isoko ryubatse mu gishanga. Turifuza ko iri soko ryakwimurwa mu maguru mashya tukabona ibyangombwa byose.”
Nzambazamariya Claudine nawe ucuruza muri iryo soko, avuga ko kwiherera inyuma y’isoko ari amaburakindi, akavuga ko nk’ababyeyi bibabangamira bikanabatera isoni.
Ati”Natwe buriya nta gitenge witwaje cyangwa utambaye nk’ijipo itagaragara cyane,ntabwo wajya kwiherera kuko wakorwa n’isoni. Biratubangamiye cyane”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix, avuga ko impamvu ubwiherero bwuzuye ntihubakwe ubundi, ari uko isoko ryubatse mu gishanga rigomba kwimurwa mu gihe cya vuba.
Agira ati “Kwimura iri soko bizatangira umwaka utaha ryimurirwe ahitwa Bugeme. Ubu twabaye dushakiye abaturage ubwiherero ku Murenge, ndetse no hafi y’isoko, mu gihe dutegereje igisubizo kirambye.”
Abarema iryo soko rya Rusumo bavuga ko ari isoko mpuzamahanga, ngo kuko uretse kuba ryitabirwa n’ abaturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Burera, rinitabirwa n’abaturuka mu bihugu bya Uganda na Congo ku buryo kuba ridafite ubwiherero ari ikibazo.
Ohereza igitekerezo
|