Burera: Bacuruza kanyanga kuko idasaba amafaranga menshi

Mu karere ka Burera cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda hakunze kugaragara ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Abatuye muri ako gace bavuga ko iyo kanyanga ituruka muri Uganda.

Inzego zishinzwe umutekano nta munsi ushira zidafashe abantu bikoreye kanyanga bayikuye muri Uganda bayizana mu Rwanda, abari kuyinywa cyangwa se abayicuruza, bakabahana na kanyanga babafatanye bakayimena ariko ntibabireka.

Nkurunziza Jean Baptiste avuga ko impamvu abantu bamwe bajya mu bucuruzi bwa kanyanga ari ugushaka imibereho. Agira ati “ino aha niyo itunze abantu. Bayikuramo amafaranga menshi nyamara bashoye makeya”.

Nshimiyimana Protais avuga ko kuba rumwe mu rubyiruko rujya gucuruza kanyanga kandi ari ikiyobyabwenge ari uko nta mafaranga y’igishoro ahagije baba bafite yo gucuruza ibindi. Agira ati “niyo waba ufite ibihumbi nka bibiri ujya mu Bugande ukarangura ukaza ugacuruza”.

Yongera ho ko usibye kuba urubyiruko rucuruza kanyanga, runakora akazi ko kujya kuyikura muri Uganda rukorera abandi. Aho umuntu aba afite uwamutumye yagaruka akamuha amafaranga bumvikanye. Avuga ko urubyiruko rubonye abarutera inkunga rutasubira gucuruza kanyanga.

Iradukunda Viateur nawe avuga ko abajya mu bucuruzi bwa kanyanga ari uko nta mafaranga menshi baba bafite yo gucuruza ibindi. Ngo ni ukubura uko bagira.

Tariki Révélien avuga ko hari abayicuruza kuko bafite abayinywa batari bake muri ako gace. Agira ati “barayicuruza kuko abantu bayinywa bavuga ko iyo bayinyweye inzoka zicurama (inzoka zo mu nda)”. Akomeza avuga ko mu gace atuyemo kuyicuruza ndetse no kuyinywa byabaye nk’umuco.

Hari undi twaganiriye ariko utarashatse ko izina rye ritangazwa maze adutangariza ko mu gihe kanyanga abayinywa badahita babona ingaruka mbi zayo ako kanya batazareka kuyinywa.

Agira ati “iyaba umuntu wanywaga kanyanga yahitaga abona ingaruka mbi zayo ako kanya abantu bareka kuyinywa n’abayicuruza bakabireka”.

Hagati aho ubuyobozi burakora ibishoboka ngo ibiyobyabwenge birimo na kanyanga bicike. Kimwe mu bikorwa bishya abayobozi bo mu karere ka Burera bakoze ni ugushyiraho ikigega cy’amafaranga ahabwa abantu bareka gucuruza kanyanga akabafasha gukora indi mishinga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka