Burera: Abavumvu babuze isoko ry’ubuki bwabo barasaba ubuyobozi kubarwanaho
Aborozi b’inzuki (Abavumvu) bo mu gace kegereye ibirunga, mu karere ka Burera, bari mu ihuriro ry’abavumvu ryitwa UNICOPAV batangaza ko bafite umusaruro mwinshi w’ubuki ariko baburiye isoko, bakaba basaba ubuyobozi kubashakira isoko.
Kaberuka Gervais, perezida w’iryo huriro rifite ikicaro mu murenge wa Rugarama, avuga ko bafite toni eshatu n’ibiro 800 by’ubuki badafitiye isoko; ibi byabateye kutabasha kwishyura abaturage babazanira ubuki kuko nta mafaranga bafite.
Agira ati “…twifuza ko mwadushakira isoko ry’ubuki dufite. Kuri iyi tariki ubu mpagaze hano ubuki bw’abaturage ndabufata ku mwenda kubera ko amafaranga abaterankunga bari baraduhaye yadushiranye…mudushakire umuntu nibura watujyanira nka toni nk’ebyiri z’ubuki kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyura.”

Kaberuka akomeza avuga ko ubuki bwabo bufite ubuziranenge kuko bafite ubushobozi bwo kubutunganya neza, bukaba bwajya ku isoko ntibwangirike. Kandi ngo n’ikimenyimenyi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RBS) cyabahaye icyemezo cy’ubuziranenge.
Ndagijimana Narcisse, ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango mu mushinga LIFAM ugamije kongerera ubushobozi mu mikorere abahinzi n’aborozi ndetse ugatuma banabona amasoko y’umusaruro wabo, ahumuriza abo bavumvu.
Avuga ko hari umushoramari wo mu gihugu cya Singapore ufite gahunda yo kugeza ku isoko mpuzamahanga ubuki bw’u Rwanda ndetse n’ibibukomokaho.
Gukora ubuvugizi…
Ndagijimana yongeraho ko mu mezi ashize uwo mushoramari yabasabye ubuki mbere ariko ntibabubona kuko batari bafite amakuru ko mu karere ka Burera hari abavumvu bafite ubuki bwinshi. Ngo kuba ayo makuru abonetse bigiye gukemuka.
Agira ati “…aya makuru turayafashe. Icyo kizadufasha kurushaho guhuza abavumvu n’isoko ryo hanze twifashishije uwo mushoramari tuganira…tugiye kugerageza gukora ubuvugizi…”.

Ndagijimana akomeza avuga ko buri kwezi basaba abantu bose bari mu buhinzi n’ubworozi kohereza amakuru y’umusaruro bafite kugira ngo hamenyekane muri rusange umusaruro uri mu Rwanda hose bityo uhuzwe n’amaso.
Abavumvu basabwa kwikubita agashyi kuko bari mu bantu batajya batanga raporo y’umusaruro wabo bituma batabona n’amasoko; nk’uko Ndagijimana abihamya.
Agira ati “…mugira ikibazo cyo kutagira amasoko kubera ko mudatanga amakuru. Kuko mugiye mutanga amakuru nkayo tukamenya umusaruro aho ugiye uri…abakuru iyo baje baca muri twebwe dushobora kuranga tuti ‘hariya hari ibintu bingana bitya mwagura…”.
Umuvumvu ujyanye ubuki kuri UNICOPAV ahabwa amafaranga 2000 ku kilo kimwe, ubundi bugatunganywa neza bukagurishwa amafaranga 2500; nk’uko Kaberuka abisobanura.
Kaberuka avuga ko ariko basanze nta nyungu ivamo kuko inyungu isigara mu kubutunganya ndetse no kubushyira mu macupa yabugenewe. Babonye isoko ryagutse nibura ngo ikilo bakigurisha amafaranga ari hagati 3000 na 3200.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bakorera mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, ku muhanda wa kaburimbo uturuka Musanze ujya ku Cyanika ku mupaka...ugeze mu murenge wa Rugarama ntiwahayoberwa kuko ni ku muhanda...
BYaba byiza ubuki butagiye buribwa n’abakire gusa, ni n’aho ikibazo kinini kiri. Nawe se mwabuze n’isoko yabwo bugura 2500 frw ku kilo, none muti turibonye ryagutse twagirisha hejuru ya 3000 RwF ku kilo? None se iyo umuntu abonye isoko ryagutse yongera igiciro cyangwa arakigabanya?
Iyi micururize idahwitse rero niyo ituma haboneka ibibazo by’isoko. Mugabanye rwose igiciro cy’ubuki, cyane cyane ko ntawe uba yagaburiye inzuki, ubwo rero igishoro ni gike!
Ntimugasaze!
Bageragegeze batange localisation iri bien defin kuburyo buriwese yahita ajyayo akigurira ningombwase gutegereza uwomushoramari womumahanga utyanazwi? PLZ MUGARAGAZE AHO UMUNTU YABASANGA KUBURYO BWIHUSE Cg nundi waba uhazi.