Ubwo bucuruzi bwahagurukiwe n’inzego z’umutekano muri ako karere, nyuma y’aho bigaragarariye ko hari amabuye y’agaciro acukurwa akajyanwa mu Burundi; nk’uko byemezwa na Rukundo Julius umuyobozi w’akarere wungirijwe ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Bugesera.
Agira ati “Nubwo hari abenshi mu bakozi babihisha, bizwi ko hari bamwe mu bakozi bacukura ayo mabuye bafite uruhare mu gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi bakaba bagiye gufatirwa ibihano bikarishye”.
Mu nama yahuje abacukuzi b’amabuye y’agaciro, ubuyobozi bwa Polisi, ingabo, ikigo gishinzwe umutungo kamere n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, mu kwezi gushize, byagaragaye ko hari bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro bayajyana i Burundi.
Abafashwe bagurisha uyu mutungo kamere ku buryo butemewe n’amategeko bari mu maboko ya Polisi kugira ngo bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’umutungo kamere mu karere ka Bugesera, Roderick Marshall.
Hashyizweho itsinda ry’abantu bagera kuri 15 bazajya barara ijoro kugira ngo bacunge umuntu wese wagerageza kwiba uyu mutungo kamere awugurisha ku buryo butemewe n’amategeko.
Abayobozi ba sosiyeti zicukura ayo mabuye ya gasegereti basabwe kujya baganira n’abakozi babo bagakemurira hamwe ibyo bibazo byakwanga bakiyambaza inzego z’ubuyobozi zikabafasha gushaka umuti w’ibibazo byabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|