Bugesera: Abagore b’abacuruzi barakangurirwa gukoresha imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi
Abahagarariye ihuriro ry’abagore ba rwiyemezamirimo ndetse n’abakora ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bamaze iminsi ibiri mu karere ka Bugesera basobanurirwa ikoreshwa ry’imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.
Ubusanzwe mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka nibwo hasohotse iteka rya minisitiri rigena imikoreshereze y’imashini y’ikoranabuhanga yemerwe mu gutanga inyemezabuguzi.
Abacuruzi bose biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro bagomba kuba bakoresha iyo mashini, gutangirana n’umwaka utaha uzaba atayikoresha azacibwa amande igera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku basora bato.
Bamwe mu bagore bahuguwe baragaragaza impungenge zabo ku ikoreshwa ry’izi mashini zirimo ko ako kamashini gahenze kuko kagura amafaranga ibihumbi 500; nk’uko bivugwa na Mukasakindi Jamima.
Yagize ati “nkatwe b’abasora bato ntabwo dushobora kubona amafaranga y’iriya mashini kuko irahenze ikindi kandi igihe bateganya kuzafata ibihano ni igihe tuba twishyura umusoro. Ni byiza kugatunga ariko turasaba ko ikigo cy’imisoro n’amahoro cyaducamo ibyiciro”.

Hari n’ibindi bibazo binyuranye bigaragazwa n’abikorera bishobora kubangamira ibikorwa byabo ariko kandi uburyo bagaragaza ibyo bibazo haracyarimo inzitizi zirimo kutagira ubushobozi ku gukora ubuvugizi bw’ibyo bibazo mu nzego za Leta.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rurimo kongerera ubushobozi amahuriro ndetse n’amashyirahamwe arugize mu gukora ubuvugizi ku bibazo bishobora kubangamira ibikorwa by’ubucuruzi. Inzitizi nini ni ubumenyi buke n’uko Manzi Antoine ashinzwe ubuvugizi mu rugaga rw’abikorera abivuga.
Urugaga rw’abikorera rufite mu nshingano gukora ubuvuzi , ibibazo byinshi ngo byakabaye bikorerwa ubuvugizi n’amashyirahamwe n’amahuriro arugize bitiriwe bigera ku rwego rw’igihugu gusa ngo ayo mashyirahamwe aracyagaragaza intege nke zo kuvugira abacuruzi mu bibazo bahura nabyo bishobora kudindiza ibikorwa byabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|