BRD ihawe inguzanyo ya miliyoni 5 z’Amadolari

Banki y’u Rwanda y’Iterambere, BRD, yahawe inguzanyo ya miliyoni 5 y’Amadolari ya Amerika na Banki y’Amajyambere y’ibihugu by’ibiyaga bigari (BDEGL) izishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.

 Eric Rutabana (ufite igitabo) umuyobozi wa BRD na Emmanuel Ntaganda, umuyobozi wa BDGEL
Eric Rutabana (ufite igitabo) umuyobozi wa BRD na Emmanuel Ntaganda, umuyobozi wa BDGEL

Amasezerano ajyanye n’iyo nguzanyo yashyizweho umukono hagati y’abayobozi ba Banki zombi kuri uyu wa 31 Kanama 2018.

Iyo nguzanyo ngo izakoreshwa mu kubaka inzu zicirirtse no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe kiri imbere ngo ikaba yazanerekezwa mu kongera amashanyarazi avugururwa.

Umuyobozi wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko umubano hagati y’ibigo byombi usanzwe kandi bikorana neza.

 Eric Rutabana (ufite igitabo) umuyobozi wa BRD na Emmanuel Ntaganda, umuyobozi wa BDGEL
Eric Rutabana (ufite igitabo) umuyobozi wa BRD na Emmanuel Ntaganda, umuyobozi wa BDGEL

Yagize ati "Iyi ni inguzanyo ya gatatu duhawe na BDEGL kuva muri 2015. Izo nguzanyo zose tuzikoresha neza ibikorwa bikagaragara kandi twishyurira igihe".

Muri rusange BDEGL imaze kuguriza BRD miliyoni 16 z’Amadolari y’Amerika, iyo nguzanyo ikaba yishyurwa ku nyungu ya 5%.

Umuyobozi wa BDEGL, Emmanuel Ntaganda, yavuze ko BRD ari iya mbere mu kubahiriza amasezerano.

Ati "Kuva twakorana na BRD nta kibazo turagirana, yishyura neza ndetse n’imishinga iba yaragaragaje iyikora uko bikwiye. Ibi ni byiza kuko ibikorwa bigera ku baturage ari bo bahenerwabikorwa, bikabateza imbere".

Iyo nguzanyo ngo izakoreshwa mu mishinga yo kubaka inzu ziciriritse
Iyo nguzanyo ngo izakoreshwa mu mishinga yo kubaka inzu ziciriritse

Uwo mugabo wanakoze muri BRD, yongeraho ko iyo Banki ari intangarugero mu mabanki yo mu bindi bihigu akorana na BDEGL.

BDEGL ikorera mu bihugu bitatu ari byo U Rwanda, u Burundi na RDC.

ifoto y'urwibutso
ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka