BNR yongereye umubare w’amafaranga umuntu yemerewe kubikuza ku munsi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020, umuntu ukoresha sheki ye ku giti cye yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, avuye kuri miliyoni imwe ku munsi.

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, ni bwo BNR yari yatangaje ko amafaranga ntarengwa umuntu yemerewe kubikuza akoresheje sheki atarenga miliyoni imwe, bikaba byari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

BNR kandi yatangaje ko umuntu wasinyiwe sheki, we yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri.

Ibi byakozwe hagendewe ku busabe bw’abantu cyane cyane abakora imirimo ijyanye n’ubucuruzi, basabaga ko umubare w’amafaranga umuntu yemerewe kubikuza ku munsi yakwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka