BNR yasabye abantu kwirinda gukorana n’abatanga serivisi z’imari batabifitiye uruhushya

Banku Nkuru y’u Rwanda (BNR), yaburiye abantu bose ibabuza kugana serivisi za sosiyete ya ‘Placier en Assurance Ltd’ ibasaba guhagarika gukorana na yo, kuko ikora mu buryo butemewe n’amategeko. Ni sosiyete ngo yiyitirira guha serivisi z’ubuhuza abafatabuguzi b’ubwishingizi nyamara itabifitiye uburenganzira butangwa na BNR.

Banku Nkuru y'u Rwanda
Banku Nkuru y’u Rwanda

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, rivuga ko ubuhuza mu by’ubwishingizi ari umurimo ugenzurwa na Banki ayoboye, nk’uko biteganywa n’amategego. Rikomeza rivuga ko amategeko ari yo agena ibigenderwaho mu kwemerera abahuza mu bwishingizi gukora, ndetse n’ibindi basabwa kugira ngo bemererwe gukora uwo murimo.

Igika cya gatatu gikomeza kigira kiti “Ni muri urwo rwego Banki Nkuru y’u Rwanda ishingiye ku mategeko yavuzwe ndetse n’amabwiriza rusange, iburira abantu bose ko ikigo cyitwa ‘Placier en Assurance Ltd’, kitemerewe gukora ubuhuza mu by’ubwishingizi. Bityo, umuntu wese uzabirengaho agakorana n’iki kigo azirengera ingaruka zabyo”.

Banki Nkuru y’Igihugu kandi iributsa abantu bose gukorana n’ibigo by’imari byemewe, harimo ibigo by’ubwishingizi, abahuza mu bwishingizi bigenga, ibigo by’ubwiteganyirize bwa pansiyo, amabanki ndetse n’ibigo by’imari iciriritse bibika amafaranga.

Ibindi bigo BNR yasabye abantu gukorana nabyo byemewe, ni ibitanga serivisi zo kwishyurana, ibiro by’ivunjisha, abatanga serivisi zo gucunga iby’abandi mu bwizerane ndetse n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo gusa.

Iyi banki isoza ivuga ko urutonde rw’ibigo by’imari byemewe na yo biboneka ku rubuga rwayo rwa murandasi www.bnr.rw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka