BK yatangije gahunda izorohereza ababyeyi kubona amafaranga y’ishuri

Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali (BK), buratangaza ko bwatangije gahunda yorohereza ababyeyi babishaka kandi babyifuza kubona inguzanyo y’amafaranga y’ishuri, guhera muri iki gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.

BK yorohereje ababyeyi kubona amafaranga y'ishuri
BK yorohereje ababyeyi kubona amafaranga y’ishuri

Ni gahunda yiswe ‘Tuza na BK’ igamije gufasha ababyeyi bakunda guhura n’ikibazo cyo kubura amafaranga y’ishuri mu gihe cy’itangira, hakaba hari igihe umwana ashobora gutinda gutangirana n’abandi agitegereje ko ayo mafaranga aboneka, bigatuma hari amasomo amucika.

Hari hashize igihe iri mu igeragezwa, harebwa niba ishobora kuzakora neza, ikazaba igisubizo ku babyeyi nk’uko byatekerejwe, ikazajya yishyurwa mu gihe kitarenze amezi atatu, kugira ngo bishoboze uwayisabye kuba yakongera kubona amahirwe yo gusaba indi mu gihembwe gikurikiyeho.

Umuyobozi Mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi, avuga ko bagiye baganira n’ababyeyi bafite abana biga, ariko igihe cyo kubajyana ku ishuri cyagera kubishyurira bikaba ikibazo ku muryango.

Ati “Twashyizeho inguzanyo yitwa Tuza na BK, kuko akenshi ababyeyi bishyura amafaranga y’ishuri bakoresheje ‘Urubuto’, muri iyo sisiteme tuba tuzi ababyeyi amafaranga bishyura, ku buryo umubyeyi ashobora kujya kuri telefone agasaba iyo nguzanyo, agashobora kubona amafaranga y’ishuri byihuse cyane, kandi akayishyura mu gihe cy’amezi atatu, ku buryo mu gihembwe gikurikira yagira amahirwe yo kongera gufata indi nguzanyo.”

Bamwe mu babyeyi by’umwihariko abasanzwe bakorana na Banki ya Kigali, bavuga ko iziye igihe, kuko igiye kubatura umutwaro bari bikoreye, wo kutabonera igihe amafaranga y’ishuri y’abana babo.

Silas Niyitegeka avuga ko ari gahunda nziza yo kwishimira, kuko muri iki gihe amafaranga y’ishuri y’abana ahangayikishije ababyeyi.

Ati “Amafaranga y’ishuri y’abana ni cyo kintu gihangayikishije ababyeyi. Kuba ushobora kubona inguzanyo mu gihe utarabona amafaranga ukishyurira umwana, wabona amafaranga ukishyura banki, ni gahunda nziza cyane, kandi ntekereza ko ari iyo kwishimirwa, kuko igiye kudufasha mu burezi bw’abana bacu, yari irakenewe cyane.”

Mugenzi we ati “Twe nk’ababyeyi bijya bigorana cyane mu gihe cyo kujyana abana ku ishuri, nubwo twitwa ko turi abikorera, ariko ntabwo bivuze ko tutagira imbogamizi zimwe na zimwe mu buzima. Biriya twabyishimiye kuko ntacyo Banki ya Kigali yaduhitiramo cyaza ari icyo kudushyira hasi, ahubwo kiza ari icyo kutuzamura mu mikorere n’imikoranire. Iyo nguzanyo rero ni ngombwa kuko turacyabyara, n’abo tubyara bazabyara, kandi bose bazakenera kujya mu mashuri.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakiriya ku giti cyabo na serivisi z’ikoranabuhanga muri BK, Desire Rumanyika, avuga ko gahunda ya Tuza na BK ari umwe mu misanzu y’iyo banki, igamije gufasha Leta kugera ku cyerekezo cyayo hubakiwe ku burezi.

Ati “Uburezi ni ishingiro ry’intego z’iterambere ry’u Rwanda, Leta ishora imari kugira ngo buri mwana agire imyigire myiza. Muri BK, twizerera mu gushyigikira iki cyerekezo. Tuza na BK ni umwe mu misanzu yacu mu kugira uruhare mu gufatanya n’izindi mbaraga z’Igihugu, imiryango igafashwa kubona inguzanyo y’amafaranga ikeneye mu burezi bw’abana babo, bakanafashwa kubaka abakozi bafite ubumenyi kandi bize, kugira ngo ejo hazaza h’u Rwanda hazarusheho kuba heza."

Abemerewe iyi nguzanyo ni abakiriya ba BK, basanzwe bakoresha gahunda ya ‘Urubuto Pay’ bishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri, kandi bamaze nibura igihe cy’amezi atandatu ari abakiriya bafite konti muri BK, bakaba bujuje ibisabwa.

Uwujuje ibisabwa ashobora kubona inguzanyo ya Tuza na BK akoresheje telefone ye, agakanda *775*7#, ubundi agakurikiza amabwiriza. Iyo ubusabe bwemewe, amafaranga ahita yishyurwa ku ishuri, mu rwego rwo gufasha umunyeshuri kudakaza amasomo. Umubare w’amafaranga ntarengwa kuri iyo nguzanyo akaba ari ibihumbi 500, ariko ngo ashobora kwiyongera bitewe n’uko ababyeyi bayakiriye n’uko bishyura.

Uretse iyi nguzanyo ya Tuza na BK, Banki ya Kigali isanzwe ifite izindi nguzanyo z’ibyiciro byihariye, zirimo Kataza na BK, ifasha abari n’abategarugori bakora ubucuruzi bumaze igihe cy’umwaka, kubona Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 15, yishyurwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri, byose bibaka biri muri gahunda ngari y’iyo banki, yiswe ‘Nanjye Ni BK’, igamije kurushaho kwegera Abanyarwanda no kubegereza serivisi zitangwa na Banki ya Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho?
Mutubarize:
1. Ese usanzwe ufite Konti mu yindi Banki, wemerewe no Kuba wagira Konti yindi muri BK?

2. Inyungu kuri iyo nguzanyo ingana ite?

3. Bisaba ishyingu (capital) ringana rite? Murakoze.

Theophile N yanditse ku itariki ya: 12-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka