BK yahawe ubuziranenge mpuzamahanga kubera kurinda umutekano w’amakuru n’amafaranga

Banki ya Kigali(BK) yatangarije abayigana n’abakiriya bayo by’umwihariko, ko umutekano wa konti zabo ucunzwe neza, ku buryo yanabiherewe icyemezo cy’ubuziranenge mpuzamahanga.

Iki cyemezo cyatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’Ubuziranenge (International Standardisation Organisation ISO), mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2020, ariko kikaba cyasohotse muri uku kwezi kwa Kanama 2020.

ISO yahaye Banki ya Kigali icyemezo (Certificat) gifite nimero ISO/IEC 27001:2013, kubera guteza imbere ikoranabuhanga, ariko ikanashobora kuricunga kugira ngo ridateza ibihombo abantu bayibitsamo.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yagize ati "Twarebye mu mikorere yacu yose uburyo dushobora gucunga umutekano w’amakuru dufite, tuba dufite amakuru menshi ku bakiriya bacu, ni akazi twakoze mu gihe cy’umwaka wose".

"Mu mikorere yacu yose haba mu gutanga inguzanyo, gufunguza konti, guha umuntu ikarita,...ayo makuru yose tuyacungira umutekano ku buryo nta muntu utayafiteho uburenganzira ushobora kuyabona".

BK yubatse ikoranabuhanga ku buryo umuntu ufunguye konti ye kuri telefone, nta foto yabasha kubikorera (icyo bita screenshot), ikoranabuhanga (BK app) ntiryabimwemerera.

Dr Karusisi avuga ko ibi ari kimwe mu byakozwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’amakuru n’amafaranga y’abakiriya ba BK, kugira ngo bakomeze kuyigirira icyizere.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Avuga ko hari ibindi byemezo by’ubuziranenge BK izakomeza guhabwa biturutse ku kunoza servisi, ariko hanacungwa umutekano wa konti z’abakiriya.

Abagize ISO bagenzura byinshi birimo nko kureba uburyo umuntu yinjira muri banki akagera ku buyobozi bwayo nta muntu uramukumira, uburyo abakozi ba banki bandarika cyangwa bahisha amakuru ajyanye n’inshingano bakora.

Icyemezo cy’Ubuziranenge mpuzamahanga cyahawe BK kikaba gifunguye imikoranire yayo na ISO, kuko uyu muryango uzahora uza kuyigenzura buri mwaka kugira ngo biheshe iyo banki amanota.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga mu Rwanda, RISA, Innocent Muhizi avuga ko ibi bituma abakiriya ba Banki ya Kigali ndetse n’abafatanyabikorwa bayigirira icyizere, haba mu kugura ibintu, kohererezanya amafaranga no kuyibitsamo.

Ati "Hari ikiguzi kinini BK yatanze kugira ngo igere kuri uru rwego, nkaba nsaba ko bakomereza aha kugira ngo batazasubira inyuma".

Muhizi avuga ko amabanki n’ibigo by’imari ku isi hose bihomba cyangwa bikoresha amadolari ya Amerika arenga miliyari 600 ku mwaka mu bijyanye n’umutekano w’amafaranga n’amakuru y’abantu bayabitsamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka