BK TecHouse na AeTrade Group basinyanye amasezerano y’ubufatanye

BK TecHouse yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Africa AeTrade Group azafasha abakiriya bayo kugera ku isoko rusange rya Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa BK TecHouse Jean Claude Munyangabo hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa AeTrade Group Mulualem Syoum bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibigo byombi
Umuyobozi wa BK TecHouse Jean Claude Munyangabo hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa AeTrade Group Mulualem Syoum bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibigo byombi

Ayo masezerano y’imyaka itanu ashobora kuzongerwa, yasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, hagati y’ubuyobozi bwa BK TecHouse n’ubwa AeTrade Group, akaba akubiye mu nkingi enye zirimo, gutuma abahinzi bashobora kugeza umusaruro wabo ku isoko rusange rya Afurika (Soko Kuu) bifashishije urubuga rw’ikoranabuhanga ryabo (E-Commerce Market Linkage).

Hari kandi uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga aho umunyarwanda ashobora kugurisha ibicuruzwa bye hanze akishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Digital Payments), kugera ku nguzanyo ziciriritse biciye muri aya masezerano (Digital Finance), hamwe n’uburyo bwo guhugura abafite imishinga mito, iciriritse ndetse n’iyoroheje kugira ngo bajyane n’iterambere mu bijyanye n’ikoranabuhanga (MSME’s Capacity Building).

BK TecHouse ni ikigo gikora ubucuruzi ariko mu buryo bw’ikoranabuhanga aho bafite imbuga zitandukanye zifasha abakiriya bayo gukora gahunda zabo zitandukanye bifashishije izo mbuga, nk’aho bafitemo urwitwa ‘Smart Nkunganire’ rwifashishwa n’abakora ubuhinzi barenga miliyoni eshatu, kugira ngo babone inyongeramusaruro.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Umuyobozi Mukuru wa BK TecHouse, Jean Claude Munyangabo, yavuze ko ubufatanye na Africa AeTrade Group ari ingenzi kuko bizafasha abakiriya kurushaho kugera ku isoko rya Afurika.

Ni amasezerano y'imyaka itanu ashobora kuzongerwa
Ni amasezerano y’imyaka itanu ashobora kuzongerwa

Ati “Ubu bufatanye icyo buzatumarira ni ugutuma ari abo bahinzi batoya, ari na koperative ntoya ziri muri ubwo buhinzi, bose bashobora kugera ku isoko rya Afurika baciye muri iyi sisitemu yitwa ‘Soko Kuu’, ukaba uri umuhinzi uhinga ikawa yawe ikaba ishobora kugera ku isoko ku rwego rwa Afurika iciye muri sisiteme yabo.”

Akomeza agira ati “Muri ubu bufatanye harimo n’uburyo bwo guhererekanya amafaranga, murabizi ko turimo kohererezanya amafaranga dukoresheje ikoranabuhanga, bafite urubuga rutuma abantu bashobora koherezanya amafaranga aho bari hose muri Afurika, baciye muri urwo rubuga rwabo, urumva ko ari ikintu gikomeye cyane.”

Mulualem Syoum ni umuyobozi Mukuru wa African E-Trade Group, avuga ko ikigo ahagarariye gifite intego yo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo bakemure bimwe mu bibazo byugarije umugabane wa Afurika.

Ati “Ae trade group ifite intego yo gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo ku mbogamizi zigaragara mu bihugu byacu, turimo kubaka inzego z’ubushakashatsi no guhanga udushya mu rwego rwo gushakira ibisubizo imbogamizi ziri, mu buhinzi, uburezi, hamwe n’ibindi.”

Dr Charles Murigande (wa kabiri iburyo) yasabye Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe bahawe
Dr Charles Murigande (wa kabiri iburyo) yasabye Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe bahawe

Dr. Charles Murigande ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya AeTrade Group. Avuga ko kuba icyicaro gikuru cya AeTrade Group kiri mu Rwanda, ari amahirwe akomeye kuri bo, kandi bakwiye kubyaza umusaruro kuko kugira ngo kihubakwe atari ibintu byaje gutyo, ahubwo ko rwabihataniye n’ibindi bihugu bigera kuri 18.

Ati “Abanyarwanda nibahaguruke bakoreshe aya mahirwe Leta yacu yaduhaye ituzanira AeTrade Group, kubera ko bashobora gushyira ibyo beza ku isoko rusange rya Afurika, hanyuma umuntu uri i Dakar, Tunisia akaba yagura. Ikindi ni uko hano bijya bigora abahinzi kubona inguzanyo, AeTrade muri gahunda zo gutanga inguzanyo igiye gushyiraho, bazagera aho bazajye bafata inguzanyo zidasaba ibintu bikomeye kugira ngo uyibone.”

Uretse muri Nkunganire BK TecHouse ikoranamo n’abahinzi basanzwe, banakorana n’amashuri muri gahunda yiswe ‘Urubuto Education System’ ikoreshwa n’amashuri 450 mu gihugu hose, hamwe n’amatorero n’amadini muri gahunda izwi nka Kiliziya Yacu.

AeTrade Group yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2021, kuri ubu bakaba bakorera mu bihugu 18 byo ku mugabane wa Afurika.

Impande zombi zishimiye amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono
Impande zombi zishimiye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka